1
Mariko 14:36
Bibiliya Yera
Ati “Aba, Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”
Параўнаць
Даследуйце Mariko 14:36
2
Mariko 14:38
Mube maso musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”
Даследуйце Mariko 14:38
3
Mariko 14:9
Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”
Даследуйце Mariko 14:9
4
Mariko 14:34
Arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica, mugume hano mube maso.”
Даследуйце Mariko 14:34
5
Mariko 14:22
Bakirya yenda umutsima, amaze kuwushimira arawumanyagura, arawubaha arababwira ati “Nimwakire, uyu ni umubiri wanjye.”
Даследуйце Mariko 14:22
6
Mariko 14:23-24
Yenda igikombe, amaze kugishimira arakibaha banywera ho bose. Arababwira ati “Aya ni amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi.
Даследуйце Mariko 14:23-24
7
Mariko 14:27
Maze Yesu arabwira ati “Mwese muri bugushwe, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, intama zisandare.’
Даследуйце Mariko 14:27
8
Mariko 14:42
Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”
Даследуйце Mariko 14:42
9
Mariko 14:30
Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.”
Даследуйце Mariko 14:30
Стужка
Біблія
Пляны чытаньня
Відэа