Itangiriro 7
7
Nowa yinjira mu nkuge, umwuzūre urimbura abantu
1Uwiteka abwira Nowa ati “Injirana mu nkuge n'abo mu nzu yawe mwese, kuko ari wowe nabonye ukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe. 2Mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira, ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n'ibigore, no mu nyamaswa zizira, ujyanemo ebyiri ebyiri, ingabo n'ingore, 3no mu nyoni n'ibisiga byo mu kirere, ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n'ibigore, kugira ngo urubyaro rwabyo ruzarokoke rube mu isi yose. 4Kuko iminsi irindwi nishira, nzashyanisha imvura mu isi, iminsi mirongo ine ku manywa na nijoro, nkarimbura ibifite ubugingo naremye byose, nkabitsemba mu isi.” 5Nowa akora byose, uko Uwiteka yabimutegetse.
6Ubwo umwuzūre w'amazi wabaga ku isi, Nowa yari amaze imyaka magana atandatu avutse. 7#Mat 24.38-39; Luka 17.27 Nowa yinjirana muri iyo nkuge n'abana be n'umugore we n'abakazana be, ngo aticwa n'amazi y'umwuzūre. 8Mu matungo, no mu nyamaswa zitazira, no mu zizira, no mu nyoni n'ibisiga, no mu bikururuka hasi byose, 9bibiri bibiri birinjira bisanga Nowa mu nkuge, ikigabo n'ikigore, uko Imana yamutegetse. 10Maze iyo minsi irindwi ishize, amazi y'umwuzūre asandara mu isi.
11 #
2 Pet 3.6
Mu mwaka wa magana atandatu w'ubukuru bwa Nowa, mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa cumi n'irindwi, amasōko y'ikuzimu yose arazibuka, imigomero yo mu ijuru yose iragomororwa. 12Imvura imara iminsi mirongo ine igwa mu isi, ku manywa na nijoro. 13Kuri uwo munsi Nowa yinjirana muri ya nkuge na Shemu na Hamu na Yafeti abana be, n'umugore we, n'abakazana be, uko ari batatu. 14Binjiranamo n'inyamaswa zose nk'uko amoko yazo ari, n'amatungo yose nk'uko amoko yayo ari, n'ibikururuka hasi byose nk'uko amoko yabyo ari, n'ibisiga byose nk'uko amoko yabyo ari, n'inyoni zose n'ibifite amababa byose. 15Birinjira bisanga Nowa mu nkuge, bibiri bibiri mu bifite umubiri byose birimo umwuka w'ubugingo. 16Ibyinjiye byari ikigabo n'ikigore byo mu bifite umubiri byose, uko Imana yamutegetse. Uwiteka amukingiraniramo.
17Umwuzure umara mu isi iminsi mirongo ine, amazi aragwira aterura ya nkuge, ishyirwa hejuru y'isi. 18Amazi arakwira cyane arushaho kugwira cyane mu isi, ya nkuge ireremba ku mazi. 19Amazi arushaho gukwira cyane mu isi, imisozi miremire yose yo munsi y'ijuru ryose irarengerwa. 20Amazi agera mu kirere hejuru nka mikono cumi n'itanu, imisozi irarengerwa. 21Ibifite umubiri byose byigenza ku isi birapfa, uhereye ku nyoni n'ibisiga, n'amatungo n'inyamaswa, n'ibikururuka hasi byose n'abantu bose. 22Ibifite umwuka w'ubugingo mu mazuru byose, ibiri ku butaka byose, birapfa. 23Ibifite ubugingo byose biri ku butaka birarimbuka, uhereye ku bantu n'amatungo, n'ibikururuka n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, bitsembwa mu isi. Nowa wenyine arokokana n'ibyo yari kumwe na byo muri ya nkuge. 24Amazi amara iminsi ijana na mirongo itanu agikwiriye cyane mu isi.
Цяпер абрана:
Itangiriro 7: BYSB
Пазнака
Падзяліцца
Капіяваць
Хочаце, каб вашыя адзнакі былі захаваны на ўсіх вашых прыладах? Зарэгіструйцеся або ўвайдзіце
© Bible Society of Rwanda, 2001.

: