Luka 10

10
Yesu atuma abigishwa mirongo irindwi
1Hanyuma y'ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n'aho yendaga kujya hose. 2#Mat 9.37-38 Arababwira ati “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir'ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye. 3#Mat 10.16 Nimugende, dore mbatumye mumeze nk'abana b'intama hagati y'amasega. 4#Mat 10.7-14; Mar 6.8-11; Luka 9.3-5 Ntimujyane uruhago rurimo ifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto, kandi ntimugire uwo muramutsa muri mu nzira. 5Nimujya mugira inzu yose mwinjiramo, mubanze muvuge muti ‘Amahoro abe muri iyi nzu.’ 6Niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we. Natahaba, amahoro yanyu azabagarukira. 7#1 Kor 9.14; 1 Tim 5.18 Kandi iyo nzu abe ari yo mugumamo, musangire na bo ibyokurya n'ibyokunywa, kuko umukozi akwiriye guhembwa. Ntimuzacumbukure mu nzu ngo muraraguze. 8Kandi umudugudu wose mujyamo bakabākīra murye ibyo babahaye, 9mukize abarwayi bawurimo mubabwire muti ‘Ubwami bw'Imana burabegereye.’ 10#Ibyak 13.51 Ariko umudugudu wose mujyamo ntibabākire, musohoke mujye mu nzira zawo muti 11‘Umukungugu wo mu mudugudu wanyu wari ufashe mu birenge byacu, turawubakunkumuriye. Ariko mumenye ibi yuko ubwami bw'Imana bubegereye.’ 12#Itang 19.24-28; Mat 11.24; 10.15 Ndababwira yuko ku munsi w'amateka, i Sodomu hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icy'uwo mudugudu.
13 # Yes 23.1-18; Ezek 26.1—28.26; Yow 4.4-8; Amosi 1.9-10 “Uzabona ishyano Korazini, nawe Betsayida uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni, baba barihannye kera bakicara bambaye ibigunira, bīsīze ivu. 14Ariko ku munsi w'amateka, i Tiro n'i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu. 15#Yes 14.13-15 Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru? Uzamanuka ugere ikuzimu.
16 # Mat 10.40; Mar 9.37; Luka 9.48; Yoh 13.20 “Ubumvira ni jye aba yumviye, n'ubanga ni jye aba yanze, kandi unyanga aba yanze n'Uwantumye.”
Intumwa mirongo irindwi zigaruka
17Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishīma bati “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.”
18Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo. 19#Zab 91.13 Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n'imbaraga z'Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose. 20Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”
21Muri uwo mwanya yishimira cyane mu Mwuka Wera aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.
22 # Yoh 3.35; 10.15 “Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se, kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n'uwo Umwana ashatse kumumenyesha.”
23Ahindukirira abigishwa, ababwira biherereye ati “Hahirwa amaso areba ibyo mureba, 24kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi n'abami bifuje kureba ibyo mureba ntibabireba, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.”
Umugani w'Umusamariya w'umunyambabazi
25 # Mat 22.35-40; Mar 12.28-34 Nuko umwe mu bigisha amategeko ahagurutswa no kumugerageza ati “Mwigisha, nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?”
26Na we aramubaza ati “Byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?”
27 # Lewi 19.18; Guteg 6.5 Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, n'ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk'uko wikunda.”
28 # Lewi 18.5 Yesu aramubwira ati “Unshubije neza. Nugenza utyo uzagira ubugingo.”
29Ariko uwo ashatse kwigira shyashya abaza Yesu ati “Harya mugenzi wanjye ni nde?”
30Yesu aramusubiza ati “Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy'abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa. 31Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera. 32N'Umulewi ahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera. 33#2 Ngoma 28.15 Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe 34aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry'abashyitsi aramurwaza. 35Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir'icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’
36“Noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w'uwo waguye mu bambuzi?”
37Aramusubiza ati “Ni uwamugiriye imbabazi.”
Yesu aramubwira ati “Genda nawe ugire utyo.”
Ibya Marita na Mariya
38 # Yoh 11.1 Nuko bakigenda bajya mu kirorero, umugore witwaga Marita aramwakira amujyana iwe. 39Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y'ibirenge by'Umwami Yesu yumva ijambo rye. 40Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n'imirimo myinshi yo kuzimāna. Aho bigeze aramwegera aramubaza ati “Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?”
41Umwami Yesu aramusubiza ati “Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi 42ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.”

Цяпер абрана:

Luka 10: BYSB

Пазнака

Падзяліцца

Капіяваць

None

Хочаце, каб вашыя адзнакі былі захаваны на ўсіх вашых прыладах? Зарэгіструйцеся або ўвайдзіце