Luka 4:5-8
Luka 4:5-8 BIRD
Nuko Satani amujyana ahirengeye, maze mu kanya kangana urwara amwereka ibihugu byose byo ku isi. Aramubwira ati: “Ndaguha ubushobozi bwose kuri biriya bihugu n'icyubahiro cyabyo byose, kuko ari jye wabihawe nkaba mbigabira uwo nshatse. Nundamya byose biraba ibyawe.” Yezu aramusubiza ati: “Biranditswe ngo ‘Uzaramye Nyagasani Imana yawe, abe ari we wenyine uyoboka.’ ”