Luka 4:9-12

Luka 4:9-12 BIRD

Satani amujyana i Yeruzalemu amuhagarika ku munara w'Ingoro y'Imana, aramubwira ati: “Niba uri Umwana w'Imana simbuka ugwe hasi, kuko byanditswe ngo ‘Imana izategeka abamarayika bayo bakurinde, bazakuramira mu maboko yabo, kugira ngo udasitara ku ibuye.’ ” Yezu aramusubiza ati: “Byaravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Nyagasani Imana yawe.’ ”