Nyamara Imana yumvise gutaka k'umwana, maze umumarayika w'Imana ahamagarira Hagari mu ijuru ati: “Hagari we, urarizwa n'iki? Humura, Imana yumvise umwana wawe atakira hamwe wamusize. Genda umufate ukuboko umuhagurutse, nanjye nzamuha gukomokwaho n'ubwoko bukomeye.”