Intangiriro 20
20
Aburahamu na Abimeleki
1Aburahamu yimuka i Heburoni ajya mu majyepfo ya Kanāni, atura hagati ya Kadeshi na Shuru, hanyuma ajya kuba i Gerari. 2Aburahamu yavuze ko umugore we Sara ari mushiki we, maze Abimeleki umwami w'i Gerari atumiza Sara. 3Nijoro Imana ibonekera Abimeleki mu nzozi, iramubwira iti: “Urapfa kuko umugore watwaye afite umugabo!”
4Abimeleki yari ataramwegera, ni ko kuvuga ati: “Nyagasani, urampora iki ko ndi umwere? 5Ibyo nakoze nabikoranye umutima utaryarya, kuko uwo mugabo yambwiye ko ari mushiki we, n'uwo mugore arabyemeza.”
6Muri izo nzozi Imana iramusubiza iti: “Ni koko ndabizi, ibyo wakoze wabigiranye umutima utaryarya, ni cyo cyatumye nanjye nkubuza kumwegera ngo utancumuraho. 7Noneho rero, subiza uwo mugabo umugore we kuko ari umuhanuzi, azagusabira ubeho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko uzapfana n'abawe bose.”
8Mu gitondo Abimeleki ahamagara ibyegera bye byose, abitekerereza ibyo Imana yamubwiriye mu nzozi byose, bituma ibyo byegera bigira ubwoba cyane. 9Abimeleki atumiza Aburahamu aramubaza ati: “Kuki waduhemukiye? Nagutwaye iki cyatumye jye n'igihugu cyanjye uduteza icyago gikomeye gitya? Wankoreye ibidakorwa! 10Washakaga kugera ku ki?”
11Aburahamu aramusubiza ati: “Nibwiraga ko abantu b'ino batubaha Imana, maze ntinya ko banziza umugore wanjye. 12Erega ni na mushiki wanjye koko, nubwo namurongoye! Dusangiye data ariko ntidusangiye mama. 13Ubwo Imana yantegekaga kuva iwacu numvikanye na Sara nti: ‘Niba unkunda ujye uvuga ko ndi musaza wawe aho tuzajya tujya hose.’ ”
14Abimeleki ategeka ko bazana imikumbi n'amashyo, n'abagaragu n'abaja abiha Aburahamu, amusubiza n'umugore we Sara. 15Abwira Aburahamu ati: “Dore igihugu cyanjye ngiki, uzature aho uzashaka hose.” 16Abwira na Sara ati: “Dore mpaye musaza wawe ibikoroto igihumbi by'ifeza, maze bibere abo muri kumwe ikimenyetso cy'uko uri umwere. Bityo nta wuzagushyiraho umugayo.”
17-18Uhoraho yari yarateje ubugumba abagore bose bo mu rugo rwa Abimeleki, abahora Sara umugore wa Aburahamu. Nuko Aburahamu asaba Imana ikiza Abimeleki, kandi umugore we n'abaja be ibakiza ubugumba.
Избрани в момента:
Intangiriro 20: BIRD
Маркирай стих
Споделяне
Копиране
Искате ли вашите акценти да бъдат запазени на всички ваши устройства? Регистрирайте се или влезте
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001

: