1
Yohana 14:27
Bibiliya Yera
“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.
Compare
Explore Yohana 14:27
2
Yohana 14:6
Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.
Explore Yohana 14:6
3
Yohana 14:1
“Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere.
Explore Yohana 14:1
4
Yohana 14:26
ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.
Explore Yohana 14:26
5
Yohana 14:21
“Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.”
Explore Yohana 14:21
6
Yohana 14:16-17
Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.
Explore Yohana 14:16-17
7
Yohana 14:13-14
Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.
Explore Yohana 14:13-14
8
Yohana 14:15
“Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye.
Explore Yohana 14:15
9
Yohana 14:2
Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu.
Explore Yohana 14:2
10
Yohana 14:3
Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.
Explore Yohana 14:3
11
Yohana 14:5
Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n'iki?”
Explore Yohana 14:5
Home
Bible
Plans
Videos