1
Mariko 13:13
Bibiliya Yera
Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.
Compare
Explore Mariko 13:13
2
Mariko 13:33
Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo.
Explore Mariko 13:33
3
Mariko 13:11
Nibabajyana mu manza ntimuzahagarike imitima y'ibyo muzavuga, ahubwo ibyo muzabwirwa muri icyo gihe muzabe ari byo muvuga, kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka Wera.
Explore Mariko 13:11
4
Mariko 13:31
Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.
Explore Mariko 13:31
5
Mariko 13:32
“Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, keretse Data.
Explore Mariko 13:32
6
Mariko 13:7
Nuko nimwumva intambara n'impuha z'intambara ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.
Explore Mariko 13:7
7
Mariko 13:35-37
Nuko namwe mube maso kuko mutazi igihe nyir'urugo azaziramo, niba ari nimugoroba cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse, atazabatungura agasanga musinziriye. Icyo mbabwiye ndakibwira bose nti ‘Mube maso.’ ”
Explore Mariko 13:35-37
8
Mariko 13:8
Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami. Hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi, hazaba n'inzara. Ibyo bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.
Explore Mariko 13:8
9
Mariko 13:10
Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose.
Explore Mariko 13:10
10
Mariko 13:6
kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bakayobya benshi.
Explore Mariko 13:6
11
Mariko 13:9
“Ariko mwirinde kuko bazabagambanira mu nkiko, muzakubitirwa mu masinagogi kandi muzahagarara imbere y'abategeka n'abami babampora, ngo mubabere ubuhamya.
Explore Mariko 13:9
12
Mariko 13:22
kuko hazaduka abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bakora ibimenyetso n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka.
Explore Mariko 13:22
13
Mariko 13:24-25
“Ariko muri iyo minsi, hanyuma y'uwo mubabaro, izuba rizijima n'ukwezi ntikuzava umwezi wako, n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.
Explore Mariko 13:24-25
Home
Bible
Plans
Videos