1
Intangiriro 22:14
Bibiliya Ijambo ry'imana D
Aburahamu yita aho hantu “Uhoraho aratanga”. Ni cyo gituma na n'ubu bakivuga ngo “Ku musozi w'Uhoraho azatanga ibikenewe.”
Compare
Explore Intangiriro 22:14
2
Intangiriro 22:2
Iramubwira iti: “Jyana Izaki umuhungu wawe w'ikinege ukunda, ujye mu karere ka Moriya. Nugerayo nzakwereka umusozi uzamutambiraho igitambo gikongorwa n'umuriro.”
Explore Intangiriro 22:2
3
Intangiriro 22:12
Umumarayika aramubwira ati: “Reka uwo mwana! Ntugire icyo umutwara. Ubu menye uko wubaha Imana kuko utayimye umwana wawe w'ikinege.”
Explore Intangiriro 22:12
4
Intangiriro 22:8
Aburahamu aramusubiza ati: “Mwana wanjye, Imana iri butange intama y'igitambo.” Barakomeza baragendana.
Explore Intangiriro 22:8
5
Intangiriro 22:17-18
nzaguha umugisha, kandi ko nzagwiza abazagukomokaho bangane n'inyenyeri zo ku ijuru n'umusenyi wo ku nkombe z'inyanja. Bazanesha abanzi babo. Kandi amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe, kuko wanyumviye.”
Explore Intangiriro 22:17-18
6
Intangiriro 22:1
Nyuma y'ibyo, Imana igerageza Aburahamu. Iramuhamagara iti: “Aburahamu we!” Arayitaba ati: “Karame!”
Explore Intangiriro 22:1
7
Intangiriro 22:11
Ako kanya umumarayika w'Uhoraho ahamagara ari mu ijuru ati: “Aburahamu! Aburahamu!” Aritaba ati: “Karame!”
Explore Intangiriro 22:11
8
Intangiriro 22:15-16
Umumarayika w'Uhoraho ari mu ijuru ahamagara Aburahamu ubwa kabiri, aramubwira ati: “Umva ibyo Uhoraho avuze: kubera ko ubigenje utyo ntunyime umwana wawe w'ikinege, nkurahiye nkomeje ko
Explore Intangiriro 22:15-16
9
Intangiriro 22:9
Bageze aho Imana yari yamubwiye, Aburahamu yubaka urutambiro arushyiraho inkwi, aboha umuhungu we Izaki, amurambika hejuru y'inkwi.
Explore Intangiriro 22:9
Home
Bible
Plans
Videos