1
Yohani 10:10
Bibiliya Ijambo ry'imana
Umujura azanwa gusa no kwiba no kwica no kurimbura. Jyewe nazanywe no kugira ngo intama zibone ubugingo, ndetse busendereye.
Compare
Explore Yohani 10:10
2
Yohani 10:11
“Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yemera gupfira intama ze.
Explore Yohani 10:11
3
Yohani 10:27
Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi kandi na zo zirankurikira.
Explore Yohani 10:27
4
Yohani 10:28
Nziha ubugingo buhoraho, ntizizigera zipfa kandi ntawe uzazinyambura.
Explore Yohani 10:28
5
Yohani 10:9
Ni jye rembo, uwinjira ari jye anyuzeho azarokoka. Azajya yinjira asohoke kandi abone urwuri.
Explore Yohani 10:9
6
Yohani 10:14-15
Ni jye mushumba mwiza. Uko Data anzi nanjye nkamumenya, ni ko nzi intama zanjye na zo zikamenya, ndetse nemera kuzipfira.
Explore Yohani 10:14-15
7
Yohani 10:29-30
Data wazimpaye aruta byose, ntawe ubasha kuzimwambura. Jyewe na Data turi umwe.”
Explore Yohani 10:29-30
8
9
Yohani 10:18
Nta wubunyaga, ni jye ubutanga ku bushake bwanjye. Mfite ubushobozi bwo kubutanga n'ubwo kubusubirana. Ayo ni yo mabwiriza nahawe na Data.”
Explore Yohani 10:18
10
Yohani 10:7
Yezu yungamo ati: “Ndababwira nkomeje ko ari jye rembo ry'intama.
Explore Yohani 10:7
11
Yohani 10:12
Naho umucancuro w'ingirwamushumba utari nyir'intama, abona impyisi ije agatererana intama agahunga. Nuko impyisi ikazisumira ikazitatanya.
Explore Yohani 10:12
12
Yohani 10:1
“Ndababwira nkomeje ko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n'umwambuzi.
Explore Yohani 10:1
Home
Bible
Plans
Videos