Nuko bamaze gufungura Yezu abaza Simoni Petero ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda kuruta aba?”
Aramusubiza ati: “Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.”
Yezu ati: “Ragira abana b'intama banjye!” Yongera kumubaza ubwa kabiri ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?”
Aramusubiza ati: “Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.”
Yezu ati: “Ragira intama zanjye uziteho!” Yongera kumubaza ubwa gatatu ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?”
Petero aterwa agahinda n'uko Yezu amubajije ubwa gatatu ati: “Urankunda?” Ni ko kumubwira ati: “Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.”
Yezu aramubwira ati: “Ragira intama zanjye!