Imana imusubiriza mu nzozi, igira iti «Nanjye nari nzi ko wabigiranye umutima utaryarya, ni cyo cyatumye nkubuza kuncumuraho. Ni yo mpamvu ntakwemereye kumukoraho. Noneho subiza uriya muntu umugore we, kuko uriya ari umuhanuzi; azagusabira, ubeho. Niba utamumushubije, umenye ko uzapfa nta kabuza wowe n’abawe bose.»