Bukeye umugore wa shebuja areba Yozefu, aramubenguka; aramubwira ati «Turyamane.» We aranga, ahubwo abwira nyirabuja, ati «Dore databuja nta cyo akingenzuraho, ndetse yanshinze n’ibyo atunze byose. Uru rugo ntarundutamo, nta cyo ajya anyima, uretse wowe, kuko uri umugore we. None nashobora nte gukora ishyano nk’iryo, ngacumura ku Mana?»