Aha Yozefu umugisha, agira ati
«Imana ba sogokuru Abrahamu na Izaki bagenze imbere,
Imana yandagiye mu buzima bwanjye bwose kugeza ubu,
ikaba ari yo Mumalayika wandinze ibibi byose,
nihe aba bahungu umugisha.
Maze kubera bo, izina ryanjye risingizwe,
kimwe n’aya ba sogokuru Abrahamu na Izaki.
Aba bana bazagwire, bakwire igihugu!»