1
Yohani 1:12
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye.
Compare
Explore Yohani 1:12
2
Yohani 1:1
Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana.
Explore Yohani 1:1
3
Yohani 1:5
Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira.
Explore Yohani 1:5
4
Yohani 1:14
Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.
Explore Yohani 1:14
5
Yohani 1:3-4
Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu.
Explore Yohani 1:3-4
6
Yohani 1:29
Bukeye, Yohani abona Yezu aje amusanga, aravuga ati «Dore Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha cy’isi.
Explore Yohani 1:29
7
Yohani 1:10-11
Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira.
Explore Yohani 1:10-11
8
Yohani 1:9
Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si.
Explore Yohani 1:9
9
Yohani 1:17
Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu.
Explore Yohani 1:17
Home
Bible
Plans
Videos