1
Yohani 14:27
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba.
Compare
Explore Yohani 14:27
2
Yohani 14:6
Yezu aramusubiza ati «Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho.
Explore Yohani 14:6
3
Yohani 14:1
Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere.
Explore Yohani 14:1
4
Yohani 14:26
ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose.
Explore Yohani 14:26
5
Yohani 14:21
Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha, ni we unkunda. Kandi rero unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.»
Explore Yohani 14:21
6
Yohani 14:16-17
Nanjye nzasaba Data, azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. Uwo ni Roho Nyir’ukuri isi idashobora kwakira, kuko itamubona kandi ntimumenye. Mwebwe ariko muramuzi, kuko abana namwe kandi akababamo.
Explore Yohani 14:16-17
7
Yohani 14:13-14
Byongeye kandi, icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana. Nimugira icyo musaba mu izina ryanjye, nzagikora.
Explore Yohani 14:13-14
8
Yohani 14:15
Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye.
Explore Yohani 14:15
9
Yohani 14:2
Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba byo, mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya.
Explore Yohani 14:2
10
Yohani 14:3
Nimara kugenda, nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba.
Explore Yohani 14:3
11
Yohani 14:5
Tomasi aramusubiza ati «Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute?»
Explore Yohani 14:5
Home
Bible
Plans
Videos