1
Luka 17:19
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Nuko aramubwira ati «Haguruka wigendere; ukwemera kwawe kuragukijije.»
Compare
Explore Luka 17:19
2
Luka 17:4
Ndetse nagucumuraho karindwi mu munsi, akakwitwaraho karindwi avuga ati ’Ndabyicujije’, uzamubabarire.»
Explore Luka 17:4
3
Luka 17:15-16
Umwe muri bo, abonye ko yakize, asubira inyuma arangurura ijwi, asingiza Imana. Nuko amwikubita imbere, yubitse umutwe ku butaka, aramushimira. Uwo muntu kandi yari Umunyasamariya.
Explore Luka 17:15-16
4
Luka 17:3
Murabyitondere! Umuvandimwe wawe nagucumuraho, ubimuhane ukomeje, maze niyicuza, umubabarire.
Explore Luka 17:3
5
Luka 17:17
Yezu araterura aravuga ati «Mbese bose ntibakize uko ari icumi? Abandi icyenda bari hehe?
Explore Luka 17:17
6
Luka 17:6
Nyagasani arabasubiza ati «Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ’Randuka, ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira.
Explore Luka 17:6
7
Luka 17:33
Uwihambira ku bugingo bwe, azabubura, naho uzahara ubugingo bwe azabuhorana.
Explore Luka 17:33
8
Luka 17:1-2
Nuko Yezu abwira abigishwa be ati «Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho! Ikiruta kuri we, ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu nyanja, ataragira uwo agusha muri aba batoya.
Explore Luka 17:1-2
9
Luka 17:26-27
Mbese nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni na ko bizamera mu minsi y’Umwana w’umuntu. Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, abahungu bararongoraga, abakobwa bakarongorwa, kugeza ubwo Nowa yinjiye mu bwato, maze umwuzure uraza urabatsemba bose.
Explore Luka 17:26-27
Home
Bible
Plans
Videos