1
1 ABAKORINTO 10:13
Iseezerano Rishya
Ruf
Ntaakigeragezo na kimwe caabagezeho kidasanzwe mu bantu. Imaana ni intahemuka, kandi ntaabwo izaatuma mugeragezwa n'ibirenze ibyo mwashobora gutsinda. Ariko nimugeragezwa, Imaana izaabaha imbaraga zo kwihangaanira ibyo bigeragezo maze ibahe n'uburyo bwo kubivamo.
Compare
Explore 1 ABAKORINTO 10:13
2
1 ABAKORINTO 10:31
Nooneho reero, iyo murya cangwa munywa, cangwa mukora ikindi kintu coose, muje mubikorera guheesha Imaana ikuzo.
Explore 1 ABAKORINTO 10:31
3
1 ABAKORINTO 10:12
Bityo reero uwiibwira ko ahagaze, yiirinde kugira ngo atagwa.
Explore 1 ABAKORINTO 10:12
4
1 ABAKORINTO 10:23
Bamwe baravuga bati, “Twemerewe gukora ibyo twishaakiye,” nyamara ntaabwo ari ko byose bidufitiye akamaro. “Twemerewe gukora ibyo twishaakiye,” ariko si ko byose bitwungura.
Explore 1 ABAKORINTO 10:23
5
1 ABAKORINTO 10:24
Ntihakagire uwiishaakira inyungu ye bwite, ahuubwo aje ayishaakira abandi.
Explore 1 ABAKORINTO 10:24