Luka 16
16
Yesu acira abantu umugani w'igisonga kibi
1Kandi abwira abigishwa be ati “Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko cyaya ibintu bye. 2Aragihamagara arakibwira ati ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije kuko utagikwiriye kuba igisonga cyanjye.’ 3Icyo gisonga kirībwira kiti ‘Ko databuja ari bunyage ubutware bwanjye nkaba ntashobora guhinga, nkagira isoni zo gusabiriza, ndagira nte? 4Have! Nzi icyo nzakora kugira ngo nimara kunyagwa bazandaze mu mazu yabo.’
5“Ahamagara ufite umwenda wa shebuja wese, abaza uwa mbere ati ‘Harya databuja akwishyuza iki?’ 6Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z'amavuta ya elayo.’ Na we ati ‘Enda urwandiko rwawe, wicare vuba wandike mirongo itanu.’ 7Maze abaza undi ati ‘Harya wishyuzwa iki?’ Aramusubiza ati ‘Incuro ijana z'amasaka.’ Aramubwira ati ‘Enda urwandiko rwawe wandike mirongo inani.’
8“Nuko shebuja ashima icyo gisonga kibi kuko cyakoze iby'ubwenge, kuko abana b'iyi si ari abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kuruta abana b'umucyo.
9“Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabākīre mu buturo bw'iteka. 10Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye. 11Niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw'ukuri? 12Kandi niba mutakiranutse ku by'abandi mubikijwe, ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho?’
13 #
Mat 6.24
“Nta mugaragu ucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n'ubutunzi.”
14Abafarisayo kuko bari abakunzi b'ubutunzi, bumvise ibyo byose baramukoba cyane. 15Arababwira ati “Mwebwe mukunda kwigira abakiranutsi imbere y'abantu ariko Imana izi imitima yanyu, kuko icyogejwe imbere y'abantu ari ikizira mu maso y'Imana.
16 #
Mat 11.12-13
“Amategeko n'abahanuzi byabayeho kugeza igihe cya Yohana, uhereye icyo gihe ni ho ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana bwigishirijwe, umuntu wese arabutwaranira. 17#Mat 5.18 Icyoroshye ni uko ijuru n'isi byashira, kuruta ko agace k'inyuguti imwe yo mu mategeko kavaho.
18 #
Mat 5.32; 1 Kor 7.10-11 “Umuntu wese usenda umugore we akarongora undi aba asambanye, kandi n'ucyura umugore usenzwe n'umugabo we aba asambanye.
Umugani w'umutunzi n'umukene
19“Hariho umutunzi wambaraga imyenda y'imihengeri n'iy'ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye. 20Kandi hariho n'umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w'uwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe, 21kandi yifuzaga guhazwa n'ubuvungukira buva ku meza y'umutunzi.
22“Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n'umutunzi na we arapfa arahambwa. 23Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye. 24Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y'urutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n'uyu muriro.’
25“Aburahamu aramubwira ati ‘Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane. 26Kandi uretse n'ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n'abava aho batagera hano.’ 27Na we ati ‘Ndakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data, 28kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.’
29“Aburahamu aramubwira ati ‘Bafite Mose n'abahanuzi, babumvire.’ 30Na we ati ‘Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazīhana.’ 31Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n'abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’ ”
Currently Selected:
Luka 16: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.

: