Luka 19
19
Ibya Zakayo
1Yesu agera i Yeriko, arahanyura. 2Nuko hariho umuntu witwaga Zakayo, yari umukoresha w'ikoro mukuru kandi yari umutunzi. 3Ashaka kureba Yesu ngo amenye uko asa, ariko ntiyabibasha kuko abantu bari benshi kandi ari mugufi. 4Arirukanka ajya imbere, yurira umuvumu ngo amurebe kuko yari agiye kunyuraho. 5Yesu ahageze arararama aramubwira ati “Zakayo, ururuka vuba kuko uyu munsi nkwiriye kurara iwawe.”
6Yururuka vuba amwakira anezerewe. 7Abantu bose babibonye barabyivovotera bati “Dorere, agiye gucumbika ku munyabyaha!”
8Maze Zakayo arahaguruka abwira Umwami Yesu ati “Dore Databuja, umugabane wa kabiri w'ibintu byanjye ndawuha abakene, kandi umuntu wese nambuye ndabimuriha kane.”
9Yesu aramubwira ati “Uyu munsi agakiza kaje muri iyi nzu, kuko na we ari umwana wa Aburahamu, 10#Mat 18.11 kandi Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.”
Umugani wa mina cumi
(Mat 25.14-30)
11 #
Mat 25.14-30
Bumvise ibyo yongeraho umugani, kuko yari ageze hafi y'i Yerusalemu, kandi kuko bibwiraga ko ubwami bw'Imana bugiye kuboneka uwo mwanya. 12Nuko aravuga ati “Hariho umuntu w'imfura wazindukiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo, yamara kwima akagaruka. 13Nuko ahamagara abagaragu be cumi, abaha mina cumi arababwira ati ‘Mube muzigenzura kugeza aho nzazira.’ 14Ariko ingabo ze zaramwangaga, zimukurikiza intumwa ziti ‘Uyu ntidushaka ko adutegeka.’
15“Agarutse amaze kwimikwa, ategeka ko bahamagara ba bagaragu yasigiye za feza, ngo amenye urugenzo umuntu wese muri bo yagenzuye. 16Uwa mbere araza ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemo izindi mina cumi.’ 17Aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza, kuko wakiranutse ku gito cyane, nuko ube umutware w'imisozi cumi.’ 18Haza uwa kabiri ati ‘Mwami, mina yawe yavuyemo mina eshanu.’ 19Uwo na we aramubwira ati ‘Nawe, twara imisozi itanu.’
20“Undi araza aramubwira ati ‘Mwami, dore mina yawe! Narayibitse ipfunyitse mu gitambaro, 21kuko nagutinyiye ko uri umunyamwaga, ujyana ibyo utabitse, ugasarura ibyo utabibye.’ 22Aramubwira ati ‘Ndagucira urubanza ku byo uvuze, wa mugaragu mubi we. Wari uzi yuko ndi umunyamwaga, ko njyana ibyo ntabitse, ko nsarura ibyo ntabibye. 23Ni iki cyakubujije guha abagenza ifeza yanjye, ngo bayigenzure, maze naza nkayitwarana n'urugenzo rwayo?’
24“Abwira abahagaze aho ati ‘Nimumwake mina ye muyihe ufite mina cumi.’ 25Baramubwira bati ‘Mwami, ko afite icumi!’ 26#Mat 13.12; Mar 4.25; Luka 8.18 ‘Ndababwira yuko ufite azahabwa, ariko udafite azakwa n'icyo yari afite. 27Kandi ba banzi banjye batakunze ko mbategeka, nimubazane hano mubīcire imbere yanjye.’ ”
28Amaze kuvuga ibyo ajya imbere, azamuka i Yerusalemu.
Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n'indogobe
(Mat 21.1-11; Mar 11.1-11; Yoh 12.12-19)
29Ageze bugufi bw'i Betifage n'i Betaniya ku musozi witwa Elayono, atuma babiri bo mu bigishwa be ati 30“Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, nimwinjiramo muri bubone icyana cy'indogobe kiziritse, kitigeze guheka umuntu. Nuko mukiziture mukizane. 31Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Murakiziturira iki?’ Mumubwire mutya muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ ”
32Izo ntumwa ziragenda zibisanga nk'uko yazibwiye. 33Bakizitura icyana cy'indogobe, ba nyiracyo barababaza bati “Murakiziturira iki?”
34Barabasubiza bati “Databuja ni we ugishaka.” 35Bakizanira Yesu, bagiteguraho imyenda yabo bacyicazaho Yesu. 36Akigenda basasa imyenda yabo mu nzira.
37Yenda kugera mu ibanga rw'umusozi wa Elayono, iteraniro rinini ry'abigishwa be bose batangira kunezerwa, no guhimbarisha Imana ijwi rirenga ku bw'ibitangaza babonye byose bati
38 #
Zab 118.26
“Hahirwa Umwami uje mu izina ry'Uwiteka,
Amahoro abe mu ijuru,
N'icyubahiro kibe ahasumba hose.”
39Abafarisayo bari muri iryo teraniro baramubwira bati “Mwigisha, cyaha abigishwa bawe.”
40Arabasubiza ati “Ndababwira yuko aba bahoze, amabuye yarangurura.”
Yesu aririra Yerusalemu
41Ageze hafi abona umurwa arawuririra ati 42“Uyu munsi nawe, iyo umenya ibyaguhesha amahoro! Ariko noneho bihishwe amaso yawe. 43Kuko iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro. Bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, 44kandi bazagutsembana n'abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe wagenderewe.”
Yirukana abaguriraga mu rusengero
(Mat 21.12-17; Mar 11.15-19; Yoh 2.13-22)
45Yinjira mu rusengero atangira kwirukana abaguriragamo, 46#Yes 56.7; Yer 7.11 arababwira ati “Handitswe ngo ‘Inzu yanjye izaba inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.”
47 #
Luka 21.37
Nuko yigishiriza mu rusengero iminsi yose, ariko abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru b'ubwo bwoko bashaka kumwica, 48icyakora babura uko babikora kuko abantu bose bari bitaye ku magambo ye.
Currently Selected:
Luka 19: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.

: