Ibyakozwe n'Intumwa 2:46-47
Ibyakozwe n'Intumwa 2:46-47 BIRD
Iminsi yose bagiraga umwete wo guteranira mu rugo rw'Ingoro y'Imana bahuje umutima, no gusangirira mu ngo bya kivandimwe. Uko basangiraga babaga bafite ibyishimo bicisha bugufi, bahimbaza Imana kandi bashimwa n'abantu bose. Uko bukeye Nyagasani akungura umubare w'abagenda bakizwa.