Intangiriro 10
10
Abakomoka kuri Nowa
(1 Amateka 1.5-23)
1Umwuzure urangiye, abahungu ba Nowa ari bo Semu na Hamu na Yafeti barabyaye. Dore ababakomokaho:
2Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi na Madayi, na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi. 3Abakomoka kuri Gomeri ni Abashikenazi n'ab'i Rifati n'ab'i Togaruma. 4Abakomoka kuri Yavani ni aba Elisha n'aba Esipaniya, n'ab'i Shipure n'ab'i Rode. 5Ni bo bakomotsweho n'amahanga atuye hirya no hino mu birwa.
Abakomoka kuri Yafeti batuye mu bihugu bitari bimwe, bakurikije amoko yabo n'indimi zabo.
6Bene Hamu ni Kushi na Misiri na Puti na Kanāni, ari bo ibihugu byabo byitiriwe. 7Abakomoka kuri Kushi ni ab'i Seba n'ab'i Havila n'ab'i Sabuta, n'ab'i Rāma n'ab'i Sabuteka. Ab'i Sheba n'ab'i Dedani bakomoka ku b'i Rāma. 8Kushi yabyaye Nimurodi, ari we wabaye intwari ya mbere ku isi. 9Uhoraho yabonaga ari umuhigi ukomeye, ari ho havuye imvugo ngo “Kuba umuhigi ukomeye nk'uko Uhoraho yabonye Nimurodi.” 10Nimurodi yategekaga igihugu cya Babiloniya#Babiloniya: reba K1.. Imijyi y'ingenzi yacyo yari Babiloni na Ereki, na Akadi na Kaline. 11Yavuye muri icyo gihugu ajya muri Ashūru, yubaka Ninive n'umujyi wa Rehoboti na Kala 12na Reseni, iri hagati ya Ninive na Kala, wa mujyi ukomeye.
13Abakomoka kuri Misiri ni Abaludi n'Abanamu, n'Abalehabu n'Abanafutuhi, 14n'Abapaturusi n'Abakafutori, n'Abakasiluhi bakomokwaho n'Abafilisiti.
15Kanāni yabyaye Sidoni impfura ye, amukurikiza Heti. 16Abandi bamukomokaho ni Abayebuzi n'Abamori n'Abagirigashi, 17n'Abahivi n'Abaruki n'Abasini, 18n'Abaruvadi n'Abasemari n'Abahamati. Hanyuma imiryango ya bene Kanāni yimukira hirya no hino, 19imbibi z'iguhugu cyabo zihera i Sidoni zikamanukana i Gerari n'i Gaza, maze zikerekeza i Sodoma n'i Gomora na Adima n'i Seboyimu, kugera i Lesha.
20Ngabo abakomoka kuri Hamu ukurikije imiryango yabo, n'indimi zabo n'ibihugu byabo n'amoko yabo.
21Semu mukuru wa Yafeti, na we yarabyaye. Ni we sekuruza wa Eberi n'abamukomokaho bose.
22Bene Semu ni Elamu na Ashūru, na Arupagishadi na Ludi na Aramu. 23Bene Aramu ni Usi na Huli, na Geteri na Mashi.
24Arupagishadi yabyaye Shela, Shela na we abyara Eberi. 25Eberi yabyaye abahungu babiri: umukuru yitwaga Pelegi#Pelegi: risobanurwa ngo “amacakubiri”., kuko yavutse mu gihe isi yari irimo amacakubiri. Umuto yitwaga Yokitani. 26Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu, na Hasari-Maveti na Yerahi, 27na Hadoramu na Uzali na Dikila, 28na Obali na Abimayeli na Sheba, 29na Ofiri na Havila na Yobabu. Abo bose ni abahungu ba Yokitani. 30Urugabano rw'akarere batuyemo ruhera i Mesha, rukagera i Sefari iri mu misozi y'iburasirazuba.
31Ngabo abakomoka kuri Semu ukurikije imiryango yabo, n'indimi zabo n'ibihugu byabo n'amoko yabo.
32Ngiyo imiryango y'abakomoka kuri Nowa ukurikije urubyaro rwabo n'amoko yabo. Ni bo bakomotsweho n'amahanga yose yakwiriye ku isi nyuma y'umwuzure.
Currently Selected:
Intangiriro 10: BIRD
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001

: