Luka 23
23
Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya
(Mt 27.1-2,11-14; Mk 15.1-5; Yh 18.28-38)
1Hanyuma bose barahaguruka bajyana Yezu kwa Pilato. 2Batangira kumurega bagira bati: “Twasanze uyu muntu agomesha rubanda, ababuza gutanga umusoro w'umwami w'i Roma, kandi yiyita Umwami Kristo.”
3Pilato aramubaza ati: “Ni wowe mwami w'Abayahudi?”
Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye.”
4Pilato abwira abakuru bo mu batambyi n'imbaga y'abantu bari aho ati: “Ndabona uyu muntu nta cyaha kimuhama.”
5Ariko bo bahatiriza bagira bati: “Yagomesheje rubanda muri Yudeya yose kubera ibyo yigisha, yari yahereye muri Galileya mbere yo kugera n'ino aha.”
Yezu ashyikirizwa Herodi
6Pilato yumvise ibyo abaza ko Yezu ari Umunyagalileya. 7Amenye rero ko ari uwo mu bwatsi bwa Herodi, aramumwoherereza kuko Herodi na we yari i Yeruzalemu muri iyo minsi. 8Herodi yishimira cyane kubona Yezu, kuko kuva kera yabyifuzaga kubera ibyo yamwumvagaho. Ikindi kandi yari afite amatsiko yo kubona aho Yezu akora igitangaza kimuranga. 9Amubaza byinshi ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. 10Abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko bari bahagaze aho bamurega ibirego bikomeye. 11Herodi n'abasirikari be baramusuzugura baramushinyagurira, bamwambika umwenda ubengerana maze bamusubiza kwa Pilato. 12Uwo munsi Pilato na Herodi baruzura, kandi bari basanzwe batumvikana.
Yezu acirwa urwo gupfa
(Mt 27.15-26; Mk 15.6-15; Yh 18.39—19.16)
13Pilato atumiza abakuru bo mu batambyi n'abandi bakuru b'Abayahudi na rubanda. 14Arababwira ati: “Mwanzaniye uyu muntu muvuga ko agomesha rubanda. None dore maze kumubariza imbere yanyu, sinagira icyaha mubonaho kimuhama mu byo mwamureze. 15Herodi na we ni uko kuko yamutugaruriye. None rero uyu muntu nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha, 16ngiye kumuhana maze murekure.”
[ 17Ubusanzwe Pilato yagombaga kubarekurira imfungwa imwe ku munsi mukuru wa Pasika.]
18Nuko bose basakuriza icyarimwe bati: “Tanga uwo muntu apfe, ahubwo uturekurire Baraba!” 19(Baraba uwo yari yarafungiwe imyivumbagatanyo yari yarabaye mu mujyi igahitana umuntu.)
20Pilato yongera kubavugisha, ashaka uburyo yarekura Yezu. 21Ariko bo barasakuza bati: “Mutange abambwe ku musaraba! Nabambwe!”
22Pilato arongera ababaza ubwa gatatu ati: “Kuki? Ikibi yakoze ni ikihe ko nta cyo mubonyeho gikwiriye kumwicisha? Nuko rero nimara kumuhana ndamurekura.”
23Ariko barushaho gusakabaka basaba ko Yezu abambwa. Bakomeje gusakuza cyane, 24Pilato ahitamo kubemerera ibyo bifuzaga. 25Abarekurira uwo bashakaga wari warafunzwe azira ubugome n'ubwicanyi. Naho Yezu aramutanga ngo agenzwe uko bashaka.
Yezu abambwa ku musaraba
(Mt 27.32-44; Mk 15.21-32; Yh 19.17-27)
26Abasirikari bajyanye Yezu bafata uwitwa Simoni w'i Sirene wiviraga mu cyaro bamukorera umusaraba, bamutegeka kugenda inyuma ya Yezu awuhetse.
27Yezu yari akurikiwe n'imbaga nyamwinshi ya rubanda, irimo abagore baborogaga bamuririra. 28Nuko Yezu arahindukira arababwira ati: “Bagore b'i Yeruzalemu, mwindirira ahubwo nimwiririre, muririre n'abana banyu! 29Dore hagiye kuza igihe bazavuga bati: ‘Hahirwa ingumba n'inda zitigeze zibyara n'amabere atigeze yonsa.’ 30Ubwo ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati: ‘Nimutugwire’, babwire n'udusozi bati: ‘Nimuduhishe!’ 31None se ubwo bagenje batyo igiti kibisi, icyumye cyo bizakigendekera bite?”
32Bari bajyanye kandi n'abandi bantu babiri b'abagizi ba nabi, kugira ngo bicanwe na Yezu. 33Abasirikari bageze ahantu hitiriwe igihanga, babamba Yezu ku musaraba kimwe na ba bagizi ba nabi, umwe iburyo bwe undi ibumoso. 34Yezu aravuga ati: “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.”
Bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo. 35Rubanda bari bahagaze aho bareba, abatware b'Abayahudi bakamushungera bavuga bati: “Yakijije abandi ngaho na we niyikize, niba ari we Kristo watoranyijwe n'Imana.”
36Abasirikari na bo baramushinyagurira, baramwegera bamuha divayi isharira bagira bati: 37“Niba uri Umwami w'Abayahudi ngaho ikize turebe!”
38Hejuru ye hari hamanitse itangazo rivuga ngo “Uyu ni Umwami w'Abayahudi.”
39Umwe mu bagizi ba nabi bari babambanywe aramukoba ati: “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize!”
40Ariko mugenzi we aramucyaha ati: “Mbese nta n'ubwo utinya Imana, kubona uhawe igihano kimwe n'icye? 41Twebweho kiradukwiye kuko duhōwe ibyo twakoze, naho uyu we nta cyaha afite.”
42Nuko aravuga ati: “Yezu, uranyiyibukire nugera mu bwami bwawe!”
43Yezu ni ko kumusubiza ati: “Ni ukuri uyu munsi turaba turi kumwe muri paradiso#paradiso: ni ho Abayahudi bitaga ubusitani bwa Edeni (reba Intang 2.8). Amahoro Adamu na Eva bari bahagiriye mbere, wayagereranya n'amahoro abacunguwe bazagira mu ijuru. Reba Ibyah 2.7..”
Urupfu rwa Yezu
(Mt 27.45-56; Mk 15.33-41; Yh 19.28-30)
44Ahagana mu masaa sita, mu gihugu cyose hacura umwijima kugeza isaa cyenda. 45Izuba rirazima, no mu Ngoro y'Imana umwenda wakingirizaga Icyumba kizira inenge cyane#Icyumba… cyane: reba Kuv 26.31-33. utabukamo kabiri. 46Yezu avuga aranguruye ati: “Data, nishyize mu maboko yawe.”
Akimara kuvuga atyo avamo umwuka. 47Umukapiteni w'abasirikari bari aho abonye ibibaye, asingiza Imana avuga ati: “Mu by'ukuri, uyu muntu yari umwere!”
48Nuko abantu bose bari bateraniye aho barēbēra, babonye ibibaye barikubura bataha bitangiriye itama. 49Abari baziranye na Yezu bose barimo abagore bamuherekeje kuva muri Galileya, babireberaga kure.
Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva
(Mt 27.57-61; Mk 15.42-47; Yh 19.38-42)
50-51Hariho umugabo witwaga Yozefu ukomoka mu mujyi w'Abayahudi witwa Arimateya. Yari umuntu w'inyangamugayo kandi w'intungane, akaba ari umwe mu bari bategereje ubwami bw'Imana. Yari umujyanama mu rukiko rw'ikirenga rw'Abayahudi, ariko ntiyari yemeye uko urubanza rwa Yezu rwaciwe n'ibyo bamukoreye. 52Ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yezu. 53Nuko awumanura ku musaraba awuhambira mu mwenda wera, awurambika mu mva yari yarakorogoshowe mu rutare, iyo mva yari itarahambwamo. 54Wari umunsi w'imyiteguro, isabato yari igiye gutangira.
55Abagore bari bavanye na Yezu muri Galileya baherekeza Yozefu, bitegereza imva n'uburyo umurambo ushyinguwe. 56Nuko basubirayo bategura amarashi n'andi mavuta ahumura neza, byo kuzasīga umurambo.
Ku munsi w'isabato bararuhuka nk'uko Amategeko abivuga.
Currently Selected:
Luka 23: BIR
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001

: