Intangiriro 13
13
1Abramu azamuka ava mu Misiri ajya muri Negevu, azamukana n’umugore we n’ibyo yari atunze byose. Loti na we bari kumwe.
Abramu na Loti batandukana
2Abramu yari umutunzi cyane, akize kuri zahabu na feza. 3Nuko agenda yimuka, ava muri Negevu yerekeza i Beteli. Agera ahantu yari yarigeze gucumbika, hagati ya Beteli na Hayi. 4Aho nyine yari yarigeze kuhubaka urutambiro, yongera kuhambariza izina ry’Uhoraho.
5Loti wimukanaga na Abramu, na we yari atunze amatungo, amagufi n’amaremare, hamwe n’amahema. 6Igihugu nticyari kibahagije bombi, kandi kubera ubwinshi bw’amatungo yabo, kubana ntibyashobokaga. 7Haje kuvuka intonganya mu bashumba ba Abramu n’aba Loti. — Icyo gihe Abakanahani n’Abaperezi bari bagituye mu gihugu. — 8Abramu abwira Loti, ati «Ntihakabe intonganya muri twe, no ku bashumba banjye n’abawe, kuko turi abavandimwe. 9Mbese nturora iki gihugu cyose? Reka dutandukane. Nujya ibumoso nzajya iburyo, nujya iburyo nzajya ibumoso.»
10Loti aterera amaso, abona ikibaya cyose cya Yorudani, n’uko cyatembaga amazi impande zose. — Ibyo byabaye igihe Uhoraho yari atararimbura Sodoma na Gomora; muri icyo gihe icyo kibaya kugeza kuri Sowari cyari kimeze nk’ubusitani bw’Uhoraho#13.10 ubusitani bw’Uhoraho: ni bwa busitani bwo muri Edeni bavuze mu nkuru ya Adamu na Eva (2.8)., kimwe n’igihugu cya Misiri.— 11Loti yihitiramo ikibaya cyose cya Yorudani, agenda rero agana iburasirazuba. Batandukana batyo. 12Abramu we atura mu gihugu cya Kanahani, naho Loti atura mu migi y’icyo kibaya, amahema ye ayashinga hafi ya Sodoma. 13Abantu b’i Sodoma bari inkozi z’ibibi, bahoraga bacumura kuri Uhoraho.
14Loti amaze gutandukana na Abramu, Uhoraho abwira Abramu, ati «Ubura amaso uhereye aho uri, maze urebe mu majyaruguru no mu majyepfo, urebe mu burasirazuba no mu burengero bwaryo. 15Igihugu cyose uruzi ndakiguhaye burundu, wowe n’urubyaro rwawe. 16Urubyaro rwawe nzaruha kororoka rugwire nk’umukungugu wo ku isi. Mbese hari umuntu washobora kubara umukungugu w’isi? Ni ko n’urubyaro rwawe batazashobora kurubara! 17Haguruka utambagire iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko nkiguhaye.» 18Abramu ashingura amahema ye, ajya gutura hafi y’ibiti by’imishishi ya Mambure biri i Heburoni. Ahubakira Uhoraho urutambiro.
Currently Selected:
Intangiriro 13: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: