Intangiriro 49:8-9
Intangiriro 49:8-9 KBNT
Yuda, woweho abo muva inda imwe bazagusingiza. Ukuboko kwawe gutsikamiye ijosi ry’abanzi bawe, na bene so bazagupfukamira. Yuda, uri nk’icyana cy’intare, mwana wanjye, uzamutse uvuye ku rugamba! Yaciye bugufi, abunda nk’intare, kandi nk’intare y’ingore, ni nde wamutsimbura?





