Intangiriro 7
7
Nowa yinjira mu bwato
1Uhoraho abwira Nowa, ati «Injira mu bwato, wowe n’inzu yawe yose, kuko mu bantu b’iki gihe nasanze intungane mu maso yanjye ari wowe gusa. 2Mu nyamaswa zose zitazira#7.2 inyamaswa zose zitazira: ku Bayisraheli, hari inyamaswa bashoboraga kurya no gutura Imana ho ibitambo, hari n’izindi zaziraga, (reba Lev 11,1–23). Impamvu Nowa yahawe itegeko ryo kujyana inyamaswa nyinshi zitazira, ni uko nyuma y’umwuzure yari kuzituraho ibitambo (8.20–21), kandi hagasigara n’izigomba kororoka., uzafate indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore. Naho mu zizira uzafate ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore. 3No mu nyoni zo mu kirere, uzafate indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore, kugira ngo ubwoko bwazo bwoye kuzacika ku isi. 4Impamvu ni uko hasigaye iminsi irindwi, nkagusha imvura ku isi mu minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine#7.4 iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine: hari ubwo Bibiliya ivuga ko imvura igwa iminsi 40, ubundi ikavuga ko igwa iminsi 150 (7.24). Kimwe n’ibyerekeye uko ubutaka bwumuka: hari ubwo itubwira ko bwumuka mu minsi 40 (8.6), ubundi ikatubwira iminsi 150 (8.3). Ibyo binyuranyo biterwa n’uko Bibiliya yafashe inkuru ebyiri za kera, zombi zivuga iby’umwuzure, ariko zidahuje muri byose, ikazihinduramo imwe. Iyo mibare yombi igenura igihe kirekire., nkazatsemba ku isi ibifite ubuzima byose naremye.»
5Nowa akora byose uko Uhoraho yari yamutegetse.
6Nowa yari afite imyaka magana atandatu igihe ku isi hateye umwuzure w’amazi.
Umwuzure
7Nuko Nowa yinjira mu bwato, ajyana n’abahungu be n’umugore we n’abakazana be, bahunga amazi y’umwuzure. 8Mu nyamaswa zitazira no mu nyamaswa zizira, mu nyoni, no mu bikururuka hasi byose, 9hava ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore, zisanga Nowa mu bwato, nk’uko Imana yari yabitegetse Nowa. 10Hashize iminsi irindwi, amazi y’umwuzure akwira ku isi.
11Mu mwaka wa magana atandatu w’ubuzima bwa Nowa, mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wa cumi n’irindwi w’ukwezi, amasoko yose y’ikuzimu aravubura, maze ibigomera amazi byose byo ku ijuru birafunguka.
12Imvura y’urushyana igwa ku isi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine. 13Uwo munsi nyine Nowa n’abahungu be: Semu, Kamu na Yafeti, muka Nowa n’abakazana be, binjira mu bwato. 14Ajyanamo n’inyamaswa zose, ukurikije amoko yazo, amatungo ukurikije amoko yayo, n’ibisimba bikururuka hasi ukurikije amoko yabyo, hamwe n’inyoni ukurikije amoko yazo, n’ibiguruka n’ibifite amababa byose. 15Ziza zisanga Nowa, ziza ebyiri ebyiri, zivuye mu bihumeka byose. 16Izinjiraga zari ingabo n’ingore, zivuye mu bihumeka byose uko Imana yari yabitegetse Nowa. Hanyuma Uhoraho urugi arukingira inyuma.
17Nuko ku isi haba umwuzure iminsi mirongo ine. Amazi aruzura yerereza ubwato hejuru y’isi. 18Amazi ariyongera aba menshi ku isi, ubwato busigara bugenda hejuru y’amazi. 19Amazi arushaho kwiyongera cyane hejuru y’isi, maze mu nsi y’ikirere imisozi miremire yose iriho ku isi irarengerwa. 20Amazi yari yiyongereyeho imikono cumi n’itanu y’ubuhagarike, imisozi irarengerwa. 21Nuko igihumeka cyose kinyagambura hano ku isi kirapfa: inyoni, amatungo, inyamaswa, ibikururuka hano ku isi byose birapfa, hamwe n’abantu bose.
22Ibihumeka byose, ibyifitemo umwuka w’ubuzima biri ku butaka byose birapfa. 23Nguko uko Uhoraho yarimbuye ibintu byose byari ku isi, kuva ku bantu kugeza ku matungo, kugeza ku nyamaswa n’izikururuka hasi, no ku nyoni zo mu kirere. Bitsembwa ku isi, hasigara Nowa gusa n’abari kumwe na we mu bwato.
24Amazi akomeza kwiyongera ku isi iminsi ijana na mirongo itanu yose.
Currently Selected:
Intangiriro 7: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: