Yohani 13
13
Pasika ya nyuma; Yezu yoza ibirenge by’intumwa ze
1Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika#13.1 Pasika: mu Bayahudi, umunsi ntiwatangiraga mu gicuku cyangwa se mu gitondo, ahubwo nimugoroba. Uwo rero bavuga, ni uwabanzirizaga umunsi mukuru wa Pasika., Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari mu nsi, abakunda byimazeyo. 2Nuko nimugoroba igihe bafunguraga, Sekibi akaba yashyize mu mutima wa Yuda mwene Simoni Isikariyoti igitekerezo cyo kumugambanira, 3Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana, kandi akaba ari Yo asanga, 4ni ko guhaguruka ava ku meza. Yikuramo umwitero we, afata igitambaro aragikindikiza. 5Nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge#13.5 koza ibirenge: ubusanzwe, ibyo byakorwaga n’umugaragu. Ariko Yezu na we yarabikoze agira ngo yereke abigishwa be ko bagomba na bo kuba abagaragu b’abandi, batabitewe n’ubwoba cyangwa se agahato, ahubwo babigiriye urukundo. by’abigishwa be, akajya abihanaguza igitambaro yari akindikije. 6Aza kugera imbere ya Simoni Petero, maze Petero aramubwira ati «Nyagasani, abe ari wowe unyoza ibirenge?» 7Yezu aramusubiza ati «Ibyo nkora ubu ntiwabimenya, ariko uzabimenya hanyuma.» 8Petero aramubwira ati «Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.» Yezu aramusubiza ati «Ndamutse ntakogeje, ntuzagira umugabane hamwe nanjye.» 9Petero aramusubiza ati «Nyagasani, noneho si ibirenge gusa, dore n’amaboko ndetse n’umutwe!» 10Yezu aramusubiza ati «Uwiyuhagiye nta kindi aba ashigaje kitari ukoga ibirenge, kuko aba yisukuye wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.» 11Yari azi neza uri bumugambanire, bituma avuga ati «Mwese ntimusukuye.»
12Amaze kuboza ibirenge no gusubizamo umwitero we, asubira ku meza, arababwira ati «Aho mwumvise ibyo maze kubagirira? 13Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza, kuko ndi we. 14Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu. 15Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu. 16Ndababwira ukuri koko: nta mugaragu usumba shebuja, kandi intumwa ntisumba uwayitumye. 17Ubwo mumenye ibyo, muzahirwa nimubikurikiza. 18Simvuze mwese: abo natoye ndabazi, ariko Ibyanditswe bigomba kuzuzwa ngo ’Uwo dusangira umugati ni we wanteye umugeri.’#13.18 wanteye umugeri: reba Zaburi 41,10. Yezu arabamenyesha atyo ko Yuda aza kumugambanira (reba 13,21). 19Mbaburiye hakiri kare bitaraba, ngira ngo umunsi ibyo byabaye, muzemere ko ndi Uriho. 20Ndababwira ukuri koko: uwakiriye uwo ntumye, ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.»
Yezu amenyesha ubugambanyi bwa Yuda
(Mt 26.20–25; Mk 14.17–21; Lk 22.21–23)
21Yezu amaze kuvuga ayo magambo, ashenguka umutima, maze avuga yemeza ati «Ndababwira ukuri koko: umwe muri mwe agiye kungambanira.» 22Abigishwa be batangira kurebana, bibaza uwo ashaka kuvuga. 23Nuko umwe mu bigishwa, uwo Yezu yakundaga, akaba yegamiye Yezu ku gituza. 24Simoni Petero amwicira ijisho, aramubwira ati «Mubaze uwo avuga uwo ari we.» 25Wa mwigishwa uko yakegamye mu gituza cya Yezu, aramubwira ati «Nyagasani, uwo uvuze ni nde? 26Yezu aramusubiza ati «Ni uwo ngiye gukoreza umugati nkawumuha#13.26 nkawumuha: mu Bayahudi, byari akamenyero ko umukuru mu rugo afata nk’inyama imwe nziza cyangwa se umugati yakojeje mu isosi, maze akabiha umwe mu batumiwe, amugaragariza atyo ko amwubashye. Naho Yezu we yafashe umugati awuha Yuda, agira ngo yerekane ko hujujwe ibyari byarahanuwe biri ku murongo wa 18: ngo «uwo dusangira umugati . . . ».» Nuko akoza ikimanyu cy’umugati, agihereza Yuda mwene Simoni Isikariyoti. 27Yuda ngo amare kwakira uwo mugati, Sekibi amwinjiramo. Nuko Yezu aramubwira ati «Ibyo ugiye gukora, bigire vuba.» 28Ariko mu bari aho ku meza, ntihagira umenya ikimuteye kuvuga ibyo. 29Kubera ko Yuda yari asanzwe ari umubitsi, bamwe bakeka ko Yezu yashatse kumubwira ngo ajye kugura iby’umunsi mukuru, cyangwa se ngo agire icyo aha abakene. 30Amaze kumira icyo kimanyu cy’umugati, aherako asohoka. Hari nijoro.
Yezu araga intumwa ze
31Yuda amaze kugenda, Yezu aravuga ati «Ubu rero Umwana w’umuntu ahawe ikuzo#13.31 ahawe ikuzo: intangiriro y’ibabara rya Yezu ni na yo y’ikuzwa rye. Uko yaheshaga Se ikuzo mu kumwumvira bitagira amakemwa, ni na ko Se yamuhaga gusangira na We ikuzo ry’iteka, maze amuzura mu bapfuye., n’Imana iherewe ikuzo muri we. 32Ubwo rero Imana iherewe ikuzo muri we, n’Imana izamuha ikuzo muri yo, kandi dore iri hafi yo kumukuza. 33Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi; muzanshaka, maze nk’uko nabibwiye Abayahudi, nti ’Aho ngiye ntimushobora kuhajya’, namwe ubu ni byo mbabwiye.
34Mbahaye itegeko rishya: nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze#13.34 nk’uko nabakunze: Yezu yaradukunze kurusha uko yikundaga ubwe, kuko yatanze ubugingo bwe kubera twe.. 35Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye.
Yezu abwira Petero ko azamwihakana
(Mt 26.31–35; Mk 14.27–31; Lk 22.31–34)
36Simoni Petero aramubwira ati «Nyagasani, ugiye kujya he?» Yezu aramusubiza ati «Aho ngiye kujya ubu ngubu, ntushobora kuhankurikira; ariko amaherezo uzahankurikira#13.36 uzahankurikira: aracira Petero amarenga ko kera na we azapfa, ahowe izina rya Yezu (reba na 21,18–20)..» 37Petero aramubwira ati «Mwigisha, ubu se nabuzwa n’iki kugukurikira? No kugupfira nagupfira!» 38Yezu aramusubiza ati «Uzampfira? Ndakubwira ukuri koko: isake ntiza kubika, utaranyihakana gatatu.
Currently Selected:
Yohani 13: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: