Yohani 5
5
Yezu akiriza ikimuga ku cyuzi cya Betesida
1Ibyo birangiye, haba umunsi mukuru#5.1 umunsi mukuru: ahari ni umunsi mukuru wa Pentekositi w’Abayahudi, Yezu aboneza ajya i Yeruzalemu. 2Aho i Yeruzalemu hafi y’irembo ry’intama, hari icyuzi cyitwa Betesida#5.2 Betesida: iryo zina rya gihebureyi risobanura ngo «Inzu y’impuhwe». mu gihebureyi, kikagira amabaraza atanu. 3Muri ayo mabaraza hari haryamye abarwayi batabarika, barimo impumyi, abacumbagurika, n’ibirema; (bose bategereje ko amazi yibirindura. 4Kuko rimwe na rimwe, umumalayika yamanukaga muri icyo cyuzi, akabirindura amazi, maze utanze abandi kuyajyamo, akimara kubirinduka, agakira indwara arwaye iyo ari yo yose#5.4 (bose bategereje . . . ari yo yose): nta we uzi neza niba aya magambo ari mu dukubo yaba yaranditswe koko na Yohani ubwe cyangwa se ko ari undi wayiyongereyeho agira ngo asobanure uko byagendaga, akurikije uko rubanda babivugaga..) 5Aho ngaho rero hari umuntu wari umaranye ubumuga imyaka mirongo itatu n’umunani. 6Yezu abonye uwo murwayi aryamye, amenya ko amaze igihe kirekire arwaye aramubaza ati «Urashaka gukira?» 7Umurwayi aramusubiza ati «Mubyeyi, singira umuntu unjugunya mu cyuzi, igihe amazi yibirinduye; iyo ngerageje kujyamo, nsanga undi yamanukiyemo.» 8Yezu aramubwira ati «Haguruka, ufate ingobyi yawe, maze ugende.» 9Ako kanya, uwo muntu arakira, yegura ingobyi ye aragenda.
10Uwo munsi hari ku isabato. Abayahudi babwira uwakijijwe bati «None ni umunsi w’isabato: nta burenganzira ufite bwo kwikorera ingobyi yawe.» 11Arabasubiza ati «Uwankijije ni we wambwiye ngo nimfate ingobyi yanjye maze ngende.» 12Baramubaza bati «Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo fata ingobyi yawe ugende?» 13Ariko uwakijijwe ntiyari azi uwamukijije uwo ari we, kuko Yezu yari yigendeye mu kivunge cy’abantu benshi bari aho. 14Hanyuma, Yezu amusanga mu Ngoro y'Imana, aramubwira ati «Dore wakize, ntuzongere gucumura#5.14 ntuzongere gucumura: Yezu ntiyemeza ko ubumuga bw’uwo muntu bwari bwaratewe koko n’icyaha (reba na 9,3), ahubwo aramwumvisha ko kuba abukize bimusaba no kwisubiraho. Akanamwihanangiriza amubwira ko naramuka abyirengagije, noneho azagira ubumuga bwo mu mutima, ari na bwo busumbye kure ubw’umubiri. ukundi, ejo utazagubwaho n’icyago kiruta icya mbere.» 15Nuko uwo muntu aragenda, abwira Abayahudi ko ari Yezu wamukijije. 16Iyo iba impamvu yatumye Abayahudi batoteza Yezu, kuko ngo ibyo yabikoraga ku munsi w’isabato.
17Nuko Yezu arabasubiza ati «Kugeza ubu Data arakora, nanjye ngakora.» 18Ayo magambo atuma Abayahudi barushaho gushaka impamvu yo kumwica, batamuziza gusa ko yicaga isabato, ahubwo bamuziza kandi ko yavugaga ko Imana ari Se, akiringaniza n’Imana.
Yezu asobanura ko ari Umwana w’Imana
19Nuko Yezu aboneraho, arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Mwana nta cyo ashobora gukora ku bwe, uretse icyo abonye Se akora, kuko icyo akoze, na Mwana aragikora. 20Koko rero Data akunda Mwana, kandi amwereka ibyo akora byose. Ndetse azamwereka ibirushije ibi ngibi maze muzatangare. 21Uko Data azura abapfuye kandi akabeshaho, ni na ko Mwana abeshaho abo yishakiye. 22Nyamara Data nta we acira urubanza; imanza zose yazeguriye Mwana, 23kugira ngo bose bubahe Mwana nk’uko bubaha Data. Utubaha Mwana ntiyubaha na Data wamwohereje.
24Ndababwira ukuri koko: uwumva ijambo ryanjye kandi akemera n’Uwantumye, agira ubugingo bw’iteka kandi ntazacirwa urubanza, ahubwo aba avuye mu rupfu yinjiye mu bugingo. 25Ndababwira ukuri koko: igihe kiregereje ndetse tukirimo, maze abapfuye bakazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, kandi abaryumvise bakazabaho. 26Uko Data yifitemo ubugingo, ni na ko yahaye Mwana kwigiramo ubugingo. 27Kandi amuha ububasha bwo guca imanza, kuko ari Umwana w’umuntu. 28Ibyo ntibibatangaze, kuko igihe cyegereje, maze abari mu mva bose, bazumve ijwi rye. 29Nuko abazaba barakoze neza, bazazukire kubaho, naho abazaba barakoze nabi, bazukire gucirwa urubanza. 30Nta cyo nshobora gukora ku bwanjye. Nca urubanza nkurikije ibyo numvise, kandi urubanza rwanjye ntirubera; kuko ndakurikiza ugushaka kwanjye, ahubwo nkurikiza icyo Uwautumye ashaka.
31Ndamutse ari jye uhamya ibinyerekeyeho, icyemezo cyanjye nticyaba ari icy’ukuri. 32Hariho Undi#5.32 Undi: ni Imana Data (reba 5,37). uhamya ibyanjye, kandi nzi ko ibyo ahamya binyerekeyeho, ari ukuri. 33Mwebwe mwatumye kuri Yohani, maze abaha ubuhamya bw’ukuri. 34Jye sinkeneye umuntu uhamya ibinyerekeyeho, ahubwo ibyo mbivugiye kugira ngo mukire. 35Yohani yari itara ryaka kandi rimurika, maze muhimbazwa n’urumuri rwe mu gihe gito. 36Jye mfite icyemezo kiruta icya Yohani, kuko ibikorwa Data yampaye gukora, ari byo nkora; kubirangiza akaba ari byo bihamya ko Data yantumye. 37Kandi Data wantumye, ni we ubwe uhamya ibyanjye. Ntimwigeze kumva ijwi rye kandi ntimwigeze mubona n’uko asa. 38Byongeye, n’ijambo rye ntiribarimo, kuko mutemera uwo yatumye. 39Mushakashakira mu Byanditswe, mwibwira ko ari ho musanga ubugingo bw’iteka, nyamara ni byo bihamya ibinyerekeyeho. 40Ariko mwanga kunsanga, ngo mugire ubugingo.
41Ikuzo ryanjye sindikesha abantu; 42ariko mwebwe ndabazi : nta rukundo rw’Imana mwifitemo. 43Jye naje mu izina rya Data maze ntimwanyakira, ariko nihagira undi uza ku giti cye, muzamwakira. 44Mwashobora mute kwemera, kandi buri wese amaranira guhabwa ikuzo na mugenzi we, mudashaka ikuzo mwahabwa n’Imana yonyine? 45Ntimugire ngo ni jyewe uzabarega kuri Data, uzabarega ni Musa, kandi ari we mwiringiye. 46Iyaba mwemeraga Musa, nanjye mwanyemeye, kuko yanditse ibinyerekeyeho. 47Niba rero mutemera ibyo yanditse, mwakwemera mute amagambo yanjye?»
Currently Selected:
Yohani 5: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: