YouVersion Logo
Search Icon

Luka 21:25-27

Luka 21:25-27 KBNT

Hazaba n’ibimenyetso mu zuba, mu kwezi, no mu nyenyeri, naho ku isi amahanga azakuka umutima kubera urusaku rw’inyanja n’imivumba yayo. Abantu bazicwa n’ubwoba, bahagarike imitima bitewe n’amakuba azaba yadutse mu nsi, kuko ibikomeye byo mu ijuru bizahungabana. Ni bwo rero bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha n’ikuzo ryinshi.