YouVersion Logo
Search Icon

1 ABAKORINTO 4

4
Inshingano z'Intumwa za Kristo
1Nuuko reero muje mudufata nk'abagaragu ba Kristo bashinzwe kwamamaza amabanga y'Imaana. 2Kandi ico abashinzwe uwo murimo bashaakwaho ni ukuba abiiringirwa. 3Ariko njeewe, igikuru si uko mwanciira urubanza cangwa ngo nduciirwe n'urukiiko rw'abantu. Nanje ubwanje siniciira urubanza. 4Ntaaco umutima wanje unshinja, ariko ibyo ntibigaragaza ko ndi intungaane, ahuubwo Nyagasani wenyine ni we unciira urubanza. 5Ni co gituma mutagomba kugira uwo muciira urubanza igihe kitaraagera. Mutegereze igihe Nyagasani azaazira maze agashira ku mugaragaro ibyari bihishwe mu mwijima, kandi akagaragaza imigambi yo mu mitima y'abantu. Ubwo ni bwo Imaana izaaha umuntu weese ishimwe rimukwiriye.
6Bavandimwe, ibyo navuze nabyigereranyijeho njeewe na Apolo kugira ngo bibabeere urugero rwo kwigiraho ibivugwa ngo, “Ntimukarenge ku byanditswe.” Kugira ngo hatagira ukuza umuntu umwe maze agahinyura undi. 7Mbese ni nde wakurutiishije abandi? Imaana si yo yaguhaaye ibyo utunze byose? Noone se niiba warabihaawe, ni iki gituma wiiraata nk'aho utaabihaawe nk'impaano?
8Mbese mumaze kubona ibyo mukeneye byose? Mumaze no kuba abakungu? Mbese mumaze kuba abaami nuubwo tutari bo? Icampa koko mukaba abaami kugira ngo naatwe dutegekane namwe! 9Niibwira yuuko twebwe intumwa za Kristo Imaana yadushize inyuma y'abandi, nk'abaaciiriwe urubanza rwo gupfa kuko twashizwe ku ka rubanda, maze dushungeerwa n'ab'isi, abaamalayika hamwe n'abantu. 10Twebwe turi abapfu kuko twemera Kristo, naho mwe muri abanyabwenge muri Kristo. Twebwe turi abanyantege nke, naho mwebwe muri abanyambaraga. Mwebwe muruubahwa naho twebwe turasuuzugurwa. 11Kugeza na n'ubu turasonza tukagira n'imyota, twambaye ubusa, turakubitwa, turi inzereezi, 12#Iby 18:3.kandi tukaruha dukoreesha amaboko yaacu. Iyo badututse, tubasabira umugisha, iyo badutooteje, turiihangaana, 13iyo badusebya, tubavugiisha neeza. Na n'ubu abantu baatugize nk'umwanda w'iyi si, kandi baduhindura nk'ibishingwe boose bajugunya.
14Ibi simbibandikira kugira ngo mbakoze isoni, ahuubwo ni ukugira ngo mbiigiishe musobaanukirwe nk'abaana banje nkunda. 15N'aho mwagira ibihumbi n'ibihumbagiza by'ababarera mu buzima bwanyu muri Kristo, mufite umubyeyi umwe. Ninje wababeereye umubyeyi nk'abakristo igihe mbaazanira Inkuru Nziiza. 16#1 Kor 11:1; Fil 3:17.Noone reero ndabinginga ngo mukurikize urugero rwanje. 17Ni co gitumye mbooherereje Timoteeyo, umwana wanje nkunda kandi udahemuka kuri Nyagasani, kugira ngo abiibutse imitwarize yanje yo nkeesha Kristo, nk'uko niigiisha abeemera Kristo mu matoorero yoose.
18Bamwe muri mwe mwateekereje ko ntazaagaruka kubasuura maze bibateera kwishira heejuru. 19Ariko Nyagasani naabishaaka, nzaaza iwaanyu vuba, maze nireebere ububaasha bwo abo biiraasi bafite, atari ukugendera ku magambo yaabo gusa. 20Kuko Ubwami bw'Imaana budashingiye ku magambo, ahuubwo bushingiye ku mbaraga. 21Mbese ico mwahitamo ni ikiihe? Nzaaze iwaanyu niitwaje inkoni yo kubahana, cangwa nzaaze mfite umutima w'urukundo n'ubugwaneeza?

Currently Selected:

1 ABAKORINTO 4: Ruf

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in