YouVersion Logo
Search Icon

1 ABAKORINTO 7

7
Ibyerekeye ibyo Gushingiranwa
1Noone kubyerekeye ibyo mwanyandikiye, ni byiza ko umagabo atarongora. 2Ariko kuko hariho ubusambanyi bukabije, buri mugabo agomba kugira umugore we, na buri mugore akagira umugabo we. 3Umugabo ntaakwiriye kwiyima umugore we, kandi n'umugore ntaakwiriye kwiyima umugabo. 4Kuko umugore ntiyigenga ku mubiri we, ahuubwo ugengwa n'umugabo we, byongeye kandi, umugabo na we ntiyigenga ku mubiri we, ahuubwo ugengwa n'umugore we. 5Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubanje kubyumviikana, kandi na bwo kumara igihe gito, kugira ngo mubone uko musenga. Ariko mugomba kongera kugira imibonano bidatinze kugira ngo mutananirwa kwifata maze Sataani akaboneraho kubashuka.
6Ibyo mbabwiye mbona ko ari byo bikwiriye, ariko simbibategetse. 7Nakwifuuje yuuko abantu boose baamera nkanje, ariko buri umwe afite ingabire yiihariye yahaawe n'Imaana.
8Kuri abo bataraashaaka hamwe n'abo baakuuweho abo baashaakanye, ndababwira yuuko iciiza ari uko baakwigumira bonyine nkanje. 9Ariko niiba badashobora kwifata, bagomba gushaaka, kuko ibyiza ari ugushaaka aho kwicwa n'irari.
10 # Mat 5:32; 19:9; Mar 10:11,12; Luk 16:18. Kuri abo baashaakanye, mbahaaye itegeko ritari iryanje, ahuubwo riturutse kuri Nyagasani. Umugore ntaagatandukane n'umugabo we, 11ariko aramutse atandukanye na we, ntaakongere gushingirwa ku wundi mugabo ahuubwo yiiyuzuze n'umugabo we, kandi n'umugabo ntaakiirukane umugore we.
12Ku bandi, ibyo ngiiye kubabwira ni ibyanje si ibya Nyagasani. Umugabo weemera Kristo aramutse afite umugore utiizeera, kandi uwo mugore akeemera kubaana na we, ntaabwo agomba kumwirukana. 13Kandi umugore aramutse afite umugabo utiizeera, ntaabwo agomba gutandukana na we. 14Kuko umugabo utiizeera yezwa ku bw'umugore we, kandi umugore utiizeera na we yezwa ku bw'umugabo we. Bitabaaye bityo, abaana baabo baaba badatunganye imbere y'Imaana, kandi si ko biri kuko beeguriwe Imaana. 15Ariko wa wundi utiizeera Kristo ahisemo gutandukana n'uwo baashaakanye abikore. Iyo bibaaye bityo, umuvandimwe wizeera Kristo aba abohoowe, kuko Imaana yaduhamagariye kubaho mu mahoro. 16Wa mugore we w'umukristo, wabwirwa n'iki ko utazaakiza umugabo waawe? Naawe wa mugabo we w'umukristo, wabwirwa n'iki ko utazaakiza umugore waawe?
Mubeho Nk'uko Imaana Yabahamagaye
17Nuuko reero buri muntu akomeze kuba nk'uko Nyagasani yamugeneye, kandi amere nk'uko yari ari Imaana ikimuhamagarira kuba umukristo. Iri ni ryo tegeko niigiisha mu ma toorero yoose. 18Muri mwe niiba hari uwahamagawe n'Imaana yarakebwe, ntaagomba kwigira nk'aho ataakebwe. Niiba kandi hari uwahamagawe ataraakebwa, singombwa ko akebwa. 19Haaba gukebwa cangwa kudakebwa, byose ntaaco bivuze, ahuubwo igikuru ni ukuubahiriza amategeko y'Imaana. 20Buri muntu agume nk'uko yari ameze igihe Imaana yamuhamagaye. 21Niiba igihe wahamagawe wari imbaata, ntibikakubabaze. Ariko uramutse uboonye umugisha wo kuva mu bubaata, uzaawukoreeshe. 22Uwo Nyagasani yahamagaye ari imbaata, aba yaragizwe uwiigenga na Kristo, kandi uwahamagawe na Kristo ari uwiigenga, aba abaaye imbaata ye. 23Imaana yabatanzeho ikiguzi, noone reero ntimukabe imbaata z'abantu. 24Bavandimwe, buri muntu agume yunze ubumwe n'Imaana nk'uko yari ameze agihamagarwa.
Imyifatire y'Abataraashaaka n'Abapfaakazi
25Ku byo mwanditse byerekeye abataraashaaka, ntaategeko mbifitiye rivuuye kuri Nyagasani, ahuubwo ndababwira igiteekerezo canje nk'umuntu Nyagasani yagiriye impuhwe.
26Ngereranyije n'ibi bihe bikomeye, ni byiza ko buri muntu aguma nk'uko ari. 27Niiba ufite umugore, ntuugatandukane na we. Niiba ntaamugore ufite, ntuukamushaake. 28Icakora uramutse ushaatse umugore, ntaacaaha uba ukoze, kandi n'umukoobwa utaraashaaka aramutse ashingiwe, ntaacaaha aba akoze. Ariko abashingiranwa bazaagira ingoorane mu buzima bwabo, kandi ni byo nashaakaga kubarinda.
29Bavandimwe, ndababwiza ukuri yuuko hasigaye igihe gito. Uheereye noone, abafite abagore babe nk'abatabafite, 30kandi abarira babe nk'abatarira, n'abaneezeerewe babe nk'aho bataneezeerewe, kandi n'abacuruuza bamere nk'aho ntaaco bagira, 31n'abakoreesha iby'iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko ishusho y'iyi si igiiye gushiraho.
32Ndabiifuuriza kudahagarika imitima. Udafite umugore aharanira gukora umurimo wa Nyagasani, kuko aba ashaaka gushiimiisha Imaana, 33naho umugabo ufite umugore, aharanira iby'isi ngo abone uko ashiimiisha umugore we, 34bityo reero akagira imitima ebyiri. Umugore utaraashaatse cangwa umukoobwa w'isugi ashiishikarira ibya Nyagasani, kugira ngo atungaane ku mubiri no ku mutima, naho umugore ufite umugabo ashiishikarira iby'isi, ashaakiisha uko yaashiimiisha umugabo we.
35Ibyo mbibabwiriye kubafasha atari ukubahata, kugira ngo mukore ibitunganye kandi mwiyegurire Nyagasani ntaakibateganya.
36Ariko haramutse hari umusore wiiyumviisha ko yaaba ahemukiye umukobwa yasabye aramutse atamurongoye kandi amurarikiye caane, nibashingiranwe nk'uko babishaaka, kuko ntaacaaha baba bakoze. 37Niiba kandi umusore yiiyemeje mu mutima we kutarongora umukoobwa ntaawe umuhase, kandi akaba yaashobora kurinda irari rye, yaaba akoze neeza kutarongora uwo mukoobwa. 38Bityo reero, umugabo urongora aba akoze neeza, ariko utarongora aba akoze neeza kurushaho.
39Umugore ufite umugabo ntaabwo aba yeemerewe gushingirwa umugabo we akiriho, ariko iyo umugabo we apfuuye, umugore afite uburenganzira bwo gushingirwa ku w'undi mugabo yiishimiye weese, ariko uwo mugabo akwiriye kuba ari umukristo. 40Ariko ku bwanje, yaarushaho kumererwa neeza agumye uko ari, kandi niibwira yuuko nanje mfite Umwuka w'Imaana.

Currently Selected:

1 ABAKORINTO 7: Ruf

Highlight

Share

Compare

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in