1
Intangiriro 11:6-7
Bibiliya Ijambo ry'imana D
Nuko aribwira ati: “Biriya batangiye gukora babishobojwe n'uko ari umuryango umwe, kandi bavuga ururimi rumwe. Noneho rero icyo bazagambirira cyose bazakigeraho! Reka tumanuke maze dusobanye ururimi rwabo be kuzongera kumvikana!”
Σύγκριση
Διαβάστε Intangiriro 11:6-7
2
Intangiriro 11:4
Barongera bati: “Reka twiyubakire umujyi kugira ngo tutazatatanira ku isi yose, twiyubakire n'umunara ugera ku ijuru kugira ngo tuzabe ibirangirire.”
Διαβάστε Intangiriro 11:4
3
Intangiriro 11:9
Uwo mujyi wiswe Babiloni kubera ko ari ho Uhoraho yasobanyirije ururimi rw'abantu bose akanabatatanyiriza ku isi yose.
Διαβάστε Intangiriro 11:9
4
Intangiriro 11:1
Abantu bose bo ku isi bakoreshaga ururimi rumwe n'imvugo imwe.
Διαβάστε Intangiriro 11:1
5
Intangiriro 11:5
Uhoraho aramanuka kugira ngo arebe umujyi n'umunara abantu bubakaga.
Διαβάστε Intangiriro 11:5
6
Intangiriro 11:8
Nuko Uhoraho abatatanyiriza ku isi yose, ntibaba bagishoboye kubaka uwo mujyi.
Διαβάστε Intangiriro 11:8
Αρχική
Αγία Γραφή
Σχέδια
Βίντεο