Nuko Yakobo arahiga ati «Imana niba turi kumwe ikandinda muri uru rugendo ndimo, nimpa ifunguro ikampa n’umwambaro, ninsubiza amahoro kwa data, Uhoraho ni we uzambera Imana koko. Iri buye nshinze rizaba inzu y’Imana, kandi mu byo uzampa byose nzajya nkuraho kimwe cya cumi nkiguture.»