Intangiriro 20
20
Abrahamu na Abimeleki
1Abrahamu ava aho ngaho ajya mu gihugu cya Negevu, atura hagati ya Kadeshi na Shuru, hanyuma ajya i Gerari ahamara igihe. 2Abrahamu aza kuvuga ko Sara umugore we ari mushiki we. Nuko Abimeleki, umwami w’igihugu cya Gerari, yohereza abantu kumuzanira Sara. 3Ariko Imana isanga Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti «Ugiye gupfa uzize umugore wacyuye kuko afite umugabo.» 4Abimeleki yari ataramwegera. Nuko aravuga ati «Nyagasani, ese uzanyica n’abanjye bose kandi turi intungane? 5Uwo mugabo ntiyari yambwiye ati ’Ni mushiki wanjye’? N’uwo mugore akambwira ati ’Ni musaza wanjye’? Ibyo nakoze nabigiranye umutima utaryarya, ndi umwere.» 6Imana imusubiriza mu nzozi, igira iti «Nanjye nari nzi ko wabigiranye umutima utaryarya, ni cyo cyatumye nkubuza kuncumuraho. Ni yo mpamvu ntakwemereye kumukoraho. 7Noneho subiza uriya muntu umugore we, kuko uriya ari umuhanuzi; azagusabira, ubeho. Niba utamumushubije, umenye ko uzapfa nta kabuza wowe n’abawe bose.»
8Abimeleki arazinduka, ahamagaza abagaragu be bose abatekerereza ibyo byose. Abantu bashya ubwoba. 9Hanyuma ahamagaza Abrahamu, aramubaza ati «Watugize ibiki! Nagucumuyeho iki cyatumye jye n’igihugu cyanjye udushyira mu cyaha gikomeye gityo? Wangiriye ibidakorwa!» 10Abimeleki arongera ati «Ibyo wabigize ushaka kugera ku ki?» 11Abrahamu ati «Ni uko nibwiraga nti ’Aha hantu ntibubaha Imana na gato, bazanyica banziza umugore wanjye.’ 12Byongeye kandi ni mushiki wanjye koko, kuko dusangiye data#20.12 dusangiye data, ntidusangiye mama: kurongora uwo basangiye umubyeyi umwe ntibyari bibujijwe icyo gihe. Batangiye kubibuza gusa mu gihe cya Musa, (reba Lev 18,9)., ariko ntidusangiye mama; ubu ni umugore wanjye. 13Ubwo Imana yankuraga mu nzu ya data, ikanzerereza, nabwiye Sara nti ’Dore ineza uzajya ungirira aho tuzajya tugera hose: uzajye uvuga yuko ndi musaza wawe.’» 14Abimeleki azana intama n’inka, abagaragu n’abaja, abiha Abrahamu, kandi amusubiza Sara umugore we. 15Abimeleki aramubwira ati «Mbese nturora igihugu cyanjye cyose? Uzature aho uzashaka hose.» 16Abwira Sara, ati «Dore mpaye musaza wawe amasikeli igihumbi ya feza; koko ni yo azabera abo muri kumwe nk’agatambaro kabakinze mu maso kugira ngo ibyabaye boye kubibonamo ishyano, naho wowe ubaye umwere rwose.»
17Abrahamu atakambira Imana ikiza Abimeleki, ikiza n’umugore we n’abaja be, barabyara. 18Kuko Imana yari yaragumbahishije abagore bose bo mu rugo rwa Abimeleki, ibahora Sara umugore wa Abrahamu.
Επιλέχθηκαν προς το παρόν:
Intangiriro 20: KBNT
Επισημάνσεις
Κοινοποίηση
Αντιγραφή
Θέλετε να αποθηκεύονται οι επισημάνσεις σας σε όλες τις συσκευές σας; Εγγραφείτε ή συνδεθείτε
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

: