1
Itangiriro 12:2-3
Bibiliya Yera
Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”
Összehasonlít
Fedezd fel: Itangiriro 12:2-3
2
Itangiriro 12:1
Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n'inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.
Fedezd fel: Itangiriro 12:1
3
Itangiriro 12:4
Aburamu aragenda nk'uko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n'itanu avutse.
Fedezd fel: Itangiriro 12:4
4
Itangiriro 12:7
Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye.
Fedezd fel: Itangiriro 12:7
Kezdőoldal
Biblia
Tervek
Videók