1
Intangiriro 3:6
Bibiliya Ijambo ry'imana
Nuko umugore abonye ko imbuto z'icyo giti ari nziza, yibwira ko zigomba kuba ziryoshye kandi zikamenyesha umuntu ubwenge. Asoromaho imbuto ararya, ahaho n'umugabo we bari kumwe, na we ararya.
비교
Intangiriro 3:6 살펴보기
2
Intangiriro 3:1
Inzoka yari incakura kurusha izindi nyamaswa zose Uhoraho Imana yari yararemye. Inzoka ibaza umugore iti: “Mbese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z'ibiti byo muri ubu busitani?”
Intangiriro 3:1 살펴보기
3
Intangiriro 3:15
Nshyize inzigo hagati yawe n'umugore, no hagati y'urubyaro rwawe n'urwe. Ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse agatsinsino.”
Intangiriro 3:15 살펴보기
4
Intangiriro 3:16
Abwira umugore ati: “Nzongēra imibabaro yawe utwite, uzabyare uribwa n'ibise. Uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.”
Intangiriro 3:16 살펴보기
5
Intangiriro 3:19
Uzajya ubona ibyokurya wiyushye akuya, kugeza igihe uzapfira usubire mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko uri umukungugu kandi uzasubira mu mukungugu.”
Intangiriro 3:19 살펴보기
6
Intangiriro 3:17
Hanyuma abwira umugabo ati: “Wumviye inama mbi y'umugore wawe, urya ku mbuto z'igiti nakubujije. Kubera ibyo wakoze ubutaka buravumwe. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya uhinga uruhe kugira ngo ubone ibigutunga.
Intangiriro 3:17 살펴보기
7
Intangiriro 3:11
Uhoraho aramubaza ati: “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku mbuto za cya giti nakubujije?”
Intangiriro 3:11 살펴보기
8
Intangiriro 3:24
Amaze kwirukana umuntu, ashyira mu burasirazuba bw'ubusitani bwa Edeni abakerubi bafite inkota z'umuriro zirabagirana, ngo bice inzira igana ku giti cy'ubugingo.
Intangiriro 3:24 살펴보기
9
Intangiriro 3:20
Uwo mugabo Adamu yita umugore we Eva, kuko ari we wabaye nyina w'abantu bose.
Intangiriro 3:20 살펴보기
홈
성경
묵상
동영상