Luka 20

20
Ubushobozi bwa Yezu buva he?
(Mt 21.23-27; Mk 11.27-33)
1Umunsi umwe Yezu yigishirizaga rubanda mu rugo rw'Ingoro y'Imana atangaza Ubutumwa bwiza, abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko hamwe n'abakuru b'imiryango baramusanga, 2baramubwira bati: “Tubwire aho uvana ubushobozi bwo gukora ibyo ukora, utubwire n'uwabuguhaye uwo ari we.”
3Arabasubiza ati: “Nanjye reka mbabaze munsubize. 4Mbese Yohani yatumwe n'Imana kubatiza, cyangwa se yatumwe n'abantu?”
5Batangira kubwirana bati: “Nituvuga ko yatumwe n'Imana, aratubaza ati: ‘Kuki mutamwemeye?’ 6Na none kandi nituvuga ko yatumwe n'abantu, rubanda rwose ruradutera amabuye, kuko bemera rwose ko Yohani yari umuhanuzi.” 7Nuko baramusubiza bati: “Ntitubizi.”
8Yezu ni ko kubabwira ati: “Nanjye rero simbabwiye aho nkura ubushobozi bwo gukora ibyo nkora.”
Umugani w'abahinzi b'abagome
(Mt 21.33-46; Mk 12.1-12)
9Hanyuma acira rubanda uyu mugani ati: “Habayeho umugabo wateye ibiti by'imizabibu, umurima awātira abahinzi maze ajya mu rugendo arumaramo iminsi. 10Igihe kigeze atuma umugaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamuhe icyatamurima ku mbuto z'imizabibu. Nuko abo bahinzi baramuhondagura bamwohereza amāra masa. 11Nyir'imizabibu yongera kubatumaho undi mugaragu, uwo na we baramuhondagura, bamukorera ibya mfura mbi bamwohereza amāra masa. 12Nuko yohereza uwa gatatu, uwo na we baramukomeretsa kandi baramwirukana. 13Nyir'imizabibu ni ko kwibaza ati: ‘Ubu se ngire nte? Reka nohereze umwana wanjye nkunda cyane, ahari we ntibazamwubahuka.’ 14Abahinzi babonye uwo mwana bajya inama bati: ‘Dore uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice kugira ngo byose bibe ibyacu!’ 15Nuko bamukurubana inyuma y'uruzitiro baramwica.
“Mbese mubona nyir'imizabibu azagenza ate abo bahinzi? 16Azaza abatsembe maze imizabibu ayishyiremo abandi.”
Abantu bumvise ibyo baravuga bati: “Ntibikabeho!”
17Yezu arabitegereza maze arababwira ati: “Mbese ibi byanditswe bivuga iki ngo
‘Ibuye abubatsi banze,
ni ryo ryabaye insanganyarukuta’?
18Umuntu wese uzagwa kuri iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamujanjagura.”
Umusoro w'umwami w'i Roma
(Mt 22.15-22; Mk 12.13-17)
19Nuko abigishamategeko n'abakuru bo mu batambyi bashaka kumufata ako kanya, nyamara batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo Yezu yerekezagaho muri uwo mugani.
20Bamugendaho maze bohereza abantu bo kumugenza bigize nk'intungane, kugira ngo bamufatire mu byo avuga babone uko bamugabiza Umutegetsi w'Umunyaroma, ngo amucire urubanza.
21Nuko abo baramubaza bati: “Mwigisha, tuzi ko uvuga kandi ukigisha ibitunganye, byongeye kandi ufata abantu bose kimwe, ukigisha inzira y'Imana mu kuri. 22Mbese ni ngombwa ko dutanga umusoro w'umwami w'i Roma, cyangwa si ngombwa?”
23Yezu amenya uburiganya bwabo arababwira ati: 24“Nimunyereke igiceri. Mbese iyi shusho n'iri zina biriho ni ibya nde?”
Baramusubiza bati: “Ni iby'umwami w'i Roma.”
25Arababwira ati: “Nuko rero iby'umwami w'i Roma mubihe umwami w'i Roma, n'iby'Imana mubihe Imana.”
26Babura uko bamufatira mu magambo imbere ya rubanda. Batangazwa n'igisubizo cye barinumira.
Ikibazo cyerekeye izuka ry'abapfuye
(Mt 22.23-33; Mk 12.18-27)
27Bamwe mu Basaduseyi (abo ni bo bavugaga ko kuzuka bitabaho), basanga Yezu baramubwira bati: 28“Mwigisha, Musa yatwandikiye iri tegeko ngo umuntu napfa asize umugore we batabyaranye, umugabo wabo ajye amucyura acikure nyakwigendera. 29Habayeho rero abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore maze apfa adasize umwana. 30Uwa kabiri acyura uwo mupfakazi na we biba bityo, 31n'uwa gatatu amucyuye biba bityo. Bose uko ari barindwi bapfa ntawe umubyayeho umwana. 32Amaherezo umugore na we arapfa. 33Mbese igihe abantu bazazuka, uwo mugore azaba muka nde ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?”
34Yezu arabasubiza ati: “Ab'iyi si ni bo bagira abagore cyangwa abagabo. 35Nyamara abo Imana izasanga bakwiriye kuzuka bakabaho mu yindi si izaza, ntibazagira abagore cyangwa abagabo. 36Baba batagipfa ukundi kuko baba bameze nk'abamarayika, baba ari abana b'Imana babikesha kuzuka. 37Musa na we yerekanye neza ko abapfuye bazazuka ubwo yari kuri cya gihuru, akita Nyagasani Imana ya Aburahamu n'Imana ya Izaki n'Imana ya Yakobo. 38Erega Imana si iy'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima kuko kuri yo bose baba ari bazima!”
39Bamwe mu bigishamategeko baramubwira bati: “Mwigisha, uvuze neza.”
40Kuva ubwo ntibatinyuka kugira ikindi bamubaza.
Ibya Kristo ukomoka kuri Dawidi
(Mt 22.41-46; Mk 12.35-37)
41Yezu arababaza ati: “Ni iki gituma bavuga ko Kristo ari umwana wa Dawidi? 42Dawidi ubwe yavuze mu gitabo cya Zaburi ati:
‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye ati:
“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,
43nanjye nzahindura abanzi bawe nk'akabaho ukandagizaho ibirenge#akabaho ukandagizaho ibirenge: abami bashyiraga ibirenge ku kabaho kari imbere y'intebe yabo ya cyami. Guhindura abanzi nk'akabaho ni ukuvuga kubatsinda. Reba Zab 110.1; Ezayi 66.1..” ’
44None se ubwo Dawidi ubwe yita Kristo umwami we, Kristo yaba ate kandi umwana we?”
Ibyaha by'abigishamategeko
(Mt 23.1-36; Mk 12.38-40)
45Yezu abwira abigishwa be rubanda rwose rwumva ati: 46“Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu meza no kubona baramukirizwa aho abantu bateraniye. Bakunda kandi guhabwa intebe z'icyubahiro mu nsengero n'ibyicaro by'imbere aho batumiwe. 47Barya ingo z'abapfakazi nyamara bakiha kuvuga amasengesho y'urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.”

선택된 구절:

Luka 20: BIRD

하이라이트

공유

복사

None

모든 기기에 하이라이트를 저장하고 싶으신가요? 회원가입 혹은 로그인하세요