YouVersion लोगो
खोज आइकन

Itangiriro 2

2
Imana yeza umunsi wa karindwi
1Ijuru n'isi n'ibirimo byinshi byose birangira kuremwa. 2#Heb 4.4,10 Ku munsi wa karindwi Imana irangiza imirimo yakoze, iruhuka ku munsi wa karindwi imirimo yayo yose yakoze. #Kuva 20.11 3Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose.
Imana ishyira Adamu muri Edeni
4Uku ni ko kuremwa kw'ijuru n'isi, ubwo byaremwaga, ku munsi Uwiteka Imana yaremeyemo isi n'ijuru. 5Kandi akatsi kose ko mu gasozi kari kataraba ku isi, n'ikimera cyose cyo mu gasozi cyari kitarāruka, kuko Uwiteka Imana yari itaravuba imvura ku isi kandi nta muntu wariho wo guhinga ubutaka, 6ariko igihu cyavaga mu isi kigatosa ubutaka bwose.
7 # 1 Kor 15.45 Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w'ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima.
8Uwiteka Imana ikeba ingobyi muri Edeni mu ruhande rw'iburasirazuba, iyishyiramo umuntu yaremye. 9#Ibyah 2.7; 22.2,14 Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cy'igikundiro cyera imbuto ziribwa, imeza n'igiti cy'ubugingo hagati muri iyo ngobyi, imezamo n'igiti cy'ubwenge bumenyesha icyiza n'ikibi.
10Umugezi uturuka muri Edeni unetesha iyo ngobyi, uwo mugezi uvamo wigabanyamo ine. 11Umwe witwa Pishoni, ari wo ugose igihugu cyose cy'i Havila kirimo izahabu, 12kandi izahabu yo muri icyo gihugu ni nziza. Iyo ni ho hari ubushishi buva ku giti bwitwa budola, n'amabuye yitwa shohamu. 13Undi witwa Gihoni, ari wo ugose igihugu cyose cy'i Kushi. 14Undi witwa Hidekelu, ni wo uca imbere y'igihugu cyitwa Ashuri. Uwa kane witwa Ufurate.
15Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde. 16Uwiteka Imana iramutegeka iti “Ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo uko ushaka, 17ariko igiti cy'ubwenge bumenyesha icyiza n'ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.”
Imana irema Eva
18Kandi Uwiteka Imana iravuga iti “Si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.” 19Uwiteka Imana irema mu butaka amatungo yose n'inyamaswa zo mu ishyamba zose, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere byose, ibizanira uwo muntu ngo imenye uko abyita, kandi uko uwo muntu yise ikintu cyose gifite ubugingo, aba ari ryo riba izina ryacyo. 20Uwo muntu yita amatungo yose n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere n'inyamaswa zo mu ishyamba zose, ariko umufasha umukwiriye yari ataraboneka.
21Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama, 22urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore imushyīra uwo muntu. 23Aravuga ati
“Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye,
Ni akara ko mu mara yanjye,
Azitwa Umugore kuko yakuwe mu Mugabo.”#Mugabo mu Ruheburayo ni Ish,umugore ni Isha.
24 # Mat 19.5; Mar 10.7-8; 1 Kor 6.16; Ef 5.31 Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.
25Kandi uwo mugabo n'umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n'isoni.

अहिले सेलेक्ट गरिएको:

Itangiriro 2: BYSB

हाइलाइट

शेयर गर्नुहोस्

कपी गर्नुहोस्

None

तपाईंका हाइलाइटहरू तपाईंका सबै यन्त्रहरूमा सुरक्षित गर्न चाहनुहुन्छ? साइन अप वा साइन इन गर्नुहोस्