Uwiteka ahumurirwa n'umubabwe, Uwiteka aribwira ati “Sinzongera ukundi kuvuma ubutaka ku bw'abantu, kuko gutekereza kw'imitima y'abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo, kandi sinzongera kwica ibifite ubugingo byose nk'uko nakoze. Isi ikiriho, ibiba n'isarura, n'imbeho n'ubushyuhe, n'impeshyi n'urugaryi, n'amanywa n'ijoro, ntibizashira.”