1
Intangiriro 1:26-27
Bibiliya Ijambo ry'imana
Imana iravuga iti: “Tureme abantu basa natwe, bameze nkatwe maze bategeke isi yose: amafi n'inyoni n'ibisiga, n'amatungo n'ibikurura inda hasi.” Imana yaremye umuntu usa na yo, yamuremye asa n'Imana, umugabo n'umugore ni ko yabaremye.
సరిపోల్చండి
Explore Intangiriro 1:26-27
2
Intangiriro 1:28
Imana ibaha umugisha, irababwira iti: “Nimubyare mugwire, mwuzure isi yose muyitegeke. Mugenge amafi n'inyoni n'ibisiga, n'ibikurura inda hasi!
Explore Intangiriro 1:28
3
Intangiriro 1:1
Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n'isi.
Explore Intangiriro 1:1
4
Intangiriro 1:2
Isi nta shusho yari ifite kandi nta cyari kiyiriho: yari imeze nk'inyanja kandi icuze umwijima. Umwuka w'Imana wari ubundikiye amazi.
Explore Intangiriro 1:2
5
Intangiriro 1:3
Nuko Imana iravuga iti: “Nihabeho umucyo.” Umucyo ubaho.
Explore Intangiriro 1:3
6
Intangiriro 1:31
Imana ireba ibyo yari imaze kurema ibona ari byiza cyane. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu.
Explore Intangiriro 1:31
7
Intangiriro 1:4
Imana ibona ko umucyo ari mwiza, maze iwutandukanya n'umwijima
Explore Intangiriro 1:4
8
Intangiriro 1:29
Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto n'ibiti byose byera imbuto, bizabatunga.
Explore Intangiriro 1:29
9
Intangiriro 1:5
umucyo iwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere.
Explore Intangiriro 1:5
10
Intangiriro 1:6
Imana iravuga iti: “Nihabeho igisenge cyo gutandukanya amazi ngo amwe abe munsi yacyo, andi abe hejuru yacyo.”
Explore Intangiriro 1:6
11
Intangiriro 1:30
Inyamaswa zose n'inyoni n'ibisiga n'ibikurura inda hasi byose, mbese ibihumeka byose, mbihaye ibimera byo kubitunga!” Biba bityo.
Explore Intangiriro 1:30
12
Intangiriro 1:14
Imana iravuga iti: “Nihabeho ibinyarumuri ku gisenge cy'ijuru kugira ngo bitandukanye amanywa n'ijoro, bibe ibimenyetso biranga iminsi n'ibihe n'imyaka
Explore Intangiriro 1:14
13
Intangiriro 1:11
Imana iravuga iti: “Ubutaka nibumeze ibyatsi n'ibimera byera imbuto, nihamere n'ibiti bitari bimwe byera imbuto.” Biba bityo.
Explore Intangiriro 1:11
14
Intangiriro 1:7
Biba bityo. Imana irema icyo gisenge, gitandukanya amazi yo munsi yacyo n'ayo hejuru yacyo.
Explore Intangiriro 1:7
15
Intangiriro 1:12
Ubutaka bumeza ibyatsi n'ibimera bitari bimwe byera imbuto, n'ibiti bitari bimwe byera imbuto. Imana ibona ari byiza.
Explore Intangiriro 1:12
16
Intangiriro 1:16
Imana irema ibinyarumuri bibiri binini: izuba ryo kugenga amanywa n'ukwezi ko kugenga ijoro, irema n'inyenyeri.
Explore Intangiriro 1:16
17
Intangiriro 1:9-10
Imana iravuga iti: “Amazi ari munsi y'ijuru niyihindire hamwe kugira ngo ubutaka buboneke.” Biba bityo. Ahatari amazi Imana ihita ubutaka, ya mazi iyita inyanja. Imana ibona ari byiza.
Explore Intangiriro 1:9-10
18
Intangiriro 1:22
Byose ibiha umugisha, itegeka ibyo mu mazi iti: “Nimwororoke mugwire mwuzure mu nyanja.” Itegeka n'ibiguruka iti: “Nimugwire ku isi.”
Explore Intangiriro 1:22
19
Intangiriro 1:24
Imana iravuga iti: “Inyamaswa z'amoko yose nizibe ku butaka: amatungo n'ibikurura inda hasi n'izindi nyamaswa zose nk'uko amoko yazo ari.” Biba bityo.
Explore Intangiriro 1:24
20
Intangiriro 1:20
Imana iravuga iti: “Udusimba two mu mazi nituyajagatemo, inyoni n'ibisiga biguruke mu kirere.”
Explore Intangiriro 1:20
21
Intangiriro 1:25
Imana irema inyamaswa z'amoko yose n'amatungo n'ibikurura inda hasi byose. Imana ibona ari byiza.
Explore Intangiriro 1:25
హోమ్
బైబిల్
ప్రణాళికలు
వీడియోలు