Arababwira ati: “Uko ni ko byanditswe ko Kristo agomba kubabazwa akanapfa, ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye. Byanditswe kandi ko uhereye i Yeruzalemu, abantu bo mu mahanga yose bagomba gutangarizwa mu izina rye ibyo kwihana kugira ngo bababarirwe ibyaha.