1
Intangiriro 3:6
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
Umugore arareba asanga cya giti kiryoshye, kinogeye amaso, kandi cyanashobora gutanga ubwenge. Asoroma imbuto zacyo, aryaho, ahaho n’umugabo we bari kumwe. Na we ararya.
Karşılaştır
Intangiriro 3:6 keşfedin
2
Intangiriro 3:1
Inzoka yari inyaryenge kurenza izindi nyamaswa zose zo mu gasozi Uhoraho yari yahanze. Ibaza umugore, iti «Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busitani muryaho?»
Intangiriro 3:1 keşfedin
3
Intangiriro 3:15
Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino.»
Intangiriro 3:15 keşfedin
4
Intangiriro 3:16
Abwira umugore ati «Nzongera imiruho yawe igihe utwite, maze uzabyare ubabara; uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.»
Intangiriro 3:16 keşfedin
5
Intangiriro 3:19
Umugati wawe uzawurya wiyushye akuya kugeza ubwo uzasubira mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko rero uri umukungugu, kandi uzasubira mu mukungugu.»
Intangiriro 3:19 keşfedin
6
Intangiriro 3:17
Hanyuma abwira Muntu ati «Kuko witaye ku magambo y’umugore wawe ukarya ku giti nari nakubujije nkubwira nti ’Ntuzakiryeho’, ubutaka buravumwe ku mpamvu yawe. Uzabukuramo ikizagutunga bikugoye, iminsi yose y’ukubaho kwawe
Intangiriro 3:17 keşfedin
7
Intangiriro 3:11
Uhoraho Imana ati «Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho?»
Intangiriro 3:11 keşfedin
8
Intangiriro 3:24
Nuko yirukana Muntu, maze mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni ahashyira Abakerubimu bafite inkota y’umuriro wikaragaga, ngo barinde inzira igana ku giti cy’ubugingo.
Intangiriro 3:24 keşfedin
9
Intangiriro 3:20
Nuko Muntu yita izina umugore we, amwita Eva, kuko ari we wabaye nyina w’abazima bose.
Intangiriro 3:20 keşfedin
Ana Sayfa
Kutsal Kitap
Okuma Planları
Videolar