Biba nk'uko byanditswe mu gitabo cy'umuhanuzi Ezayi ngo
“Nimwumve ijwi ry'urangururira mu butayu ati:
‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani,
nimuringanize aho azanyura.
Imibande yose izuzuzwa,
imisozi yose n'udusozi bizitswa,
inzira zigoramye zizagororwa,
izasibye zizasiburwa.
Bityo umuntu wese azabona agakiza k'Imana.’ ”