Luka 14
14
Yesu akiza umuntu urwaye urushwima
1Ku munsi w'isabato, yinjiye mu nzu y'umwe mu batware b'Abafarisayo ngo basangire baramugenza. 2Imbere ye hariho umuntu urwaye urushwima. 3Yesu abaza abigishamategeko n'Abafarisayo ati “Mbese amategeko yemera ko ari byiza gukiza umuntu ku isabato, cyangwa ntiyemera?”
4Maze baraceceka. Amukoraho aramukiza, aramusezerera. 5#Mat 12.11 Nuko arababaza ati “Ni nde muri mwe waba ufite indogobe cyangwa inka, icyagwa mu iriba ntiyagikuramo muri ako kanya nubwo ari ku isabato?”
6Ntibagira icyo bamusubiza muri ibyo.
Uwishyira hejuru azacishwa bugufi
7Nuko acira abararitswe umugani, abonye uko bashaka intebe z'icyubahiro arababwira ati 8#Imig 25.6-7 “Nutorerwa gutaha ubukwe ntukicare ku ntebe y'icyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha igitinyiro 9maze uwabatoye mwembi akaza akakubwira ati ‘Imukira uyu’, nawe ukahava umarwa n'isoni ujya kwicara inyuma y'abandi bose. 10Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma y'abandi bose, kugira ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati ‘Ncuti yanjye, igira imbere.’ Ni bwo uzabona icyubahiro imbere y'abo mwicaranye musangira, 11#Mat 23.12; Luka 18.14 kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”
12Kandi abwira uwamuraritse ati “Nurarika abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b'abatunzi, batazakurarika nawe bakakwitura. 13Ahubwo nurarika utumire abakene n'ibirema, n'abacumbagira n'impumyi, 14ni bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka bazutse.”
Umugani w'abararikwa babi
(Mat 22.1-14)
15Nuko umwe muri abo bicaranye basangira abyumvise aramubwira ati “Hahirwa uzarīra mu bwami bw'Imana.”
16Na we aramubwira ati “Hariho umuntu watekesheje ibyokurya byinshi, ararika benshi. 17Igihe cyo kurya gisohoye atuma umugaragu we kubwira abararitswe ati ‘Nimuze kuko bimaze kwitegurwa.’ 18Bose batangira gushaka impamvu z'urwitwazo bahuje umutima. Uwa mbere ati ‘Naguze umurima nkwiriye kujya kuwureba, ndakwinginze mbabarira.’ 19Undi ati ‘Naguze amapfizi cumi yo guhinga ngiye kuyagerageza, ndakwinginze mbabarira.’ 20Undi ati ‘Narongoye ni cyo gituma ntabasha kuza.’
21“Nuko uwo mugaragu agarutse abwira shebuja uko byagenze. Maze nyir'urugo ararakara, abwira umugaragu we ati ‘Sohoka vuba ujye mu nzira nini n'into zo mu mudugudu, uzane hano abakene n'ibirema, n'impumyi n'abacumbagira.’ 22Umugaragu we agarutse aravuga ati ‘Databuja, icyo utegetse ndagikoze, nyamara haracyari umwanya w'abandi.’ 23Shebuja abwira umugaragu we ati ‘Sohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihōra, ubahāte kwinjira kugira ngo urugo rwanjye rwuzure. 24Ndababwira yuko ari nta muntu wo muri ba bararikwa, uzarya ibyo nabīteguriye.’ ”
Uburyo gukurikira Yesu biruhije
(Mat 10.37-38)
25Abantu benshi bajyanaga na we, arahindukira arababwira ati 26#Mat 10.37 “Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n'umugore we n'abana be, na bene se na bashiki be ndetse n'ubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. 27#Mat 10.38; 16.24; Mar 8.34; Luka 9.23 Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
28“Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y'amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w'impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza? 29Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati 30‘Uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza.’
31“Cyangwa se hari umwami wajya kurwana n'undi, ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana n'ingabo ze inzovu imwe, ngo arwane n'umuteye afite ingabo ze inzovu ebyiri? 32Bitabaye bityo, wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze, akamubaza icyo yamuhongera ngo babane amahoro. 33Nuko rero namwe, umuntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.
34“Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse uryoshywa n'iki? 35Nta n'ubwo ukwiriye umurima habe n'icukiro, bapfa kuwujugunya hanze. Ufite amatwi yumva niyumve.”
Цяпер абрана:
Luka 14: BYSB
Пазнака
Падзяліцца
Капіяваць
Хочаце, каб вашыя адзнакі былі захаваны на ўсіх вашых прыладах? Зарэгіструйцеся або ўвайдзіце
© Bible Society of Rwanda, 2001.