Yohani 6
6
Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bitanu
(Mt 14.13-21; Mk 6.30-44; Lk 9.10-17)
1Ibyo birangiye Yezu avayo afata hakurya y'ikiyaga cya Galileya, ari na cyo cyitwa Tiberiya. 2Imbaga nyamwinshi y'abantu iramukurikira, kuko bari babonye ibitangaza yakoraga akiza abarwayi. 3Nuko Yezu azamuka umusozi yicaranayo n'abigishwa be. 4Icyo gihe umunsi mukuru wa Pasika y'Abayahudi wari wegereje. 5Yezu abonye imbaga nyamwinshi y'abantu baje bamusanga, abaza Filipo ati: “Turagura he ibyokurya kugira ngo tugaburire aba bantu?” 6Icyatumye abaza Filipo atyo kwari ukugira ngo amwumve, kuko we yari azi icyo ari bukore.
7Filipo aramusubiza ati: “Nubwo twagura imigati y'igihembo cy'imibyizi magana abiri, ntabwo yaba ihagije ngo byibura buri wese aboneho agace gato.”
8Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya umuvandimwe wa Simoni Petero, aramubwira ati: 9“Hano hari umuhungu ufite utugati dutanu n'udufi tubiri, ariko se abantu bangana batya byabamarira iki?”
10Yezu aravuga ati: “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bonyine ari nk'ibihumbi bitanu. 11Yezu afata iyo migati ashimira Imana, arayitanga maze bayikwiza abari bicaye. Abigenza atyo no ku mafi, maze bararya barahaga. 12Bamaze guhaga abwira abigishwa be ati: “Nimuteranye utumanyu dusagutse kugira ngo hatagira ibipfa ubusa.” 13Bateranya utumanyu twasagutse kuri ya migati itanu bamaze kurya, buzuza inkangara cumi n'ebyiri.
14Abantu babonye icyo gitangaza Yezu yakoze kiranga ibye, baravuga bati: “Ni ukuri uyu ni we wa Muhanuzi ugomba kuza ku isi.” 15Yezu amenye ko bagiye kuza kumufata ngo bamwimike ku mbaraga, ni ko kubacika yongera kwigira ku musozi ari wenyine.
Yezu agenda ku mazi
(Mt 14.22-33; Mk 6.45-52)
16Bugorobye abigishwa be baramanuka bagera ku kiyaga. 17Bajya mu bwato Yezu atarabageraho, bagana i Kafarinawumu hakurya y'ikiyaga. Bumaze kwira, 18umuyaga w'ishuheri uhushye amazi arihinduriza. 19Bamaze kugashya#kugashya: reba Mk 6.48 (ishusho). nk'ibirometero bitanu cyangwa bitandatu, babona Yezu agenda ku mazi agana ku bwato maze bagira ubwoba. 20Arababwira ati: “Mwigira ubwoba ni jye!” 21Bamushyira mu bwato maze muri ako kanya ubwato buba bugeze imusozi aho bajyaga.
Abantu bashaka Yezu
22Bukeye ya mbaga y'abantu bari basigaye hakurya y'ikiyaga, basanga Yezu adahari kandi atari yajyanye n'abigishwa be mu bwato bwabo, bo bari bagiye bonyine kandi nta bundi bwato bwari buhari. 23Ubwo haza andi mato avuye hakurya i Tiberiya, agera hafi y'ahantu baririye ya migati Nyagasani amaze gushimira Imana. 24Ba bantu bose babonye ko Yezu atagihari ndetse n'abigishwa be, ni ko gufata amato bajya i Kafarinawumu kumushaka.
Yezu ni umugati w'ubugingo
25Bageze hakurya baramubona baramubaza bati: “Mwigisha, wageze hano ryari?”
26Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje ko igitumye munshaka atari uko mwasobanukiwe ibitangaza mwabonye nkora, ahubwo ari uko mwariye imigati mugahaga. 27Ntimugakorere ibyokurya byangirika, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w'umuntu azabaha. Ni we Imana Se yahaye icyemezo cy'ubushobozi bwayo bumuranga.”
28Noneho baramubaza bati: “Twagenza dute kugira ngo dukore imirimo Imana idushakaho?”
29Yezu arabasubiza ati: “Umurimo Imana ibashakaho ni uko mwemera Uwo yatumye.”
30Nuko baramubaza bati: “Ariko se wowe watanga kimenyetso ki cyatuma tukwemera? Uratwereka gikorwa ki? 31Mu butayu ba sogokuruza bariye manu nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo ‘Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru.’ ”
32Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko burya icyo Musa yabahaye#icyo … mugati: cg Musa atari we wabahaye umugati. atari wo mugati wo mu ijuru, ahubwo ari Data ubaha umugati nyakuri wo mu ijuru. 33Umugati w'Imana ni umanutse mu ijuru ugaha#ugaha: cg agaha. abari ku isi ubugingo.”
34Noneho baramubwira bati: “Nyakubahwa, ujye uduha buri gihe kuri uwo mugati utubwiye!”
35Yezu arababwira ati: “Ni jye mugati w'ubugingo, unsanga ntabwo asonza kandi unyemera ntazagira inyota ukundi. 36Nyamara nk'uko nabibabwiye, mwarambonye ariko ntimunyemera. 37Abo Data ampa bose bazansanga kandi unsanze sinzigera mwirukana. 38Sinamanuwe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo Uwantumye ashaka. 39Kandi rero icyo Uwantumye ashaka ni ukugira ngo ntagira n'umwe mbura mu bo yampaye, ahubwo ngo nzabazure bose ku munsi w'imperuka. 40Icyo Data ashaka ni uko buri wese ubonye Umwana we akamwemera ahabwa ubugingo buhoraho, nanjye nkazamuzura ku munsi w'imperuka.”
41Abayahudi baritotomba kuko yari avuze ati: “Ni jye mugati wamanutse mu ijuru.” 42Baravuga bati: “Mbese uyu si Yezu mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? None se ashobora ate kuvuga ati: ‘Namanutse mu ijuru?’ ”
43Yezu arababwira ati: “Nimureke kwitotomba. 44Nta n'umwe ushobora kunsanga atazanywe na Data wantumye, kugira ngo nanjye nzamuzure ku munsi w'imperuka. 45Byanditswe n'abahanuzi ngo ‘Bose bazigishwa n'Imana.’ Umuntu wese wumva ibyo Data avuga akigishwa na byo, aza aho ndi. 46Si ukuvuga ko hari uwabonye Data, uretse uwaturutse ku Mana ni we wabonye Data. 47Ndababwira nkomeje ko unyizera afite ubugingo buhoraho. 48Ni jye mugati w'ubugingo. 49Ba sokuruza baririye manu mu butayu bararenga barapfa. 50Ariko hari umugati wamanutse mu ijuru kugira ngo uwuryaho wese ye kuzapfa. 51Ni jye mugati w'ubugingo wamanutse mu ijuru, nihagira uwuryaho azabaho iteka ryose. Kandi uwo mugati ni umubiri wanjye nzatanga kugira ngo abantu bo ku isi babone ubugingo.”
52Nuko Abayahudi bajya impaka barakaye bati: “Uyu muntu abasha ate kuduha umubiri we ngo tuwurye?”
53Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko mutariye umubiri w'Umwana w'umuntu ntimunywe n'amaraso ye, nta bugingo mwaba mufite. 54Urya umubiri wanjye wese akanywa n'amaraso yanjye, aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w'imperuka. 55Umubiri wanjye ni ibyokurya nyabyo, n'amaraso yanjye ni ibyokunywa nyabyo. 56Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, aguma muri jye nanjye nkaguma muri we. 57Nk'uko Data wantumye afite ubugingo, ni ko nanjye mbufite kubera we, ni na ko kandi undya wese azabugira kubera jye. 58Uyu rero ni wo mugati wamanutse mu ijuru, si nk'uwo ba sokuruza bariye bakarenga bagapfa, urya uyu mugati we azabaho iteka.”
59Ibyo Yezu yabivuze igihe yigishirizaga mu rusengero rw'i Kafarinawumu.
Amagambo y'ubugingo buhoraho
60Benshi mu bigishwa be babyumvise baravuga bati: “Ayo magambo arakomeye, ni nde washobora kuyemera?”
61Yezu amenye ko abigishwa be bitotomba arababaza ati: “Mbese ayo magambo arabahungabanyije? 62Noneho se byamera bite mubonye Umwana w'umuntu azamutse ajya aho yahoze mbere? 63Mwuka ni we utanga ubugingo, umuntu buntu nta cyo amara. Amagambo nababwiye ni yo abazanira Mwuka n'ubugingo. 64Nyamara muri mwe hariho abatanyemera.” Kuva mbere hose Yezu yari azi abatamwemera, kimwe n'uwari ugiye kuzamugambanira. 65Nuko aravuga ati: “Ngicyo icyatumye mbabwira ko ntawe ushobora kunsanga atabihawe na Data.”
66Ku bw'ibyo benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi. 67Nuko Yezu abaza ba bigishwa be cumi na babiri ati: “Ese namwe murashaka kwigendera?”
68Simoni Petero aramusubiza ati: “Nyagasani, twasanga nde ko ari wowe ufite amagambo y'ubugingo buhoraho? 69Kandi twemeye ko ari wowe Muziranenge wavuye ku Mana, turabizi rwose.”
70Yezu arabasubiza ati: “Mbese si jye wabatoranyije uko muri cumi na babiri? Nyamara umwe muri mwe ni intumwa ya Satani.” 71Ubwo yavugaga Yuda Isikariyoti mwene Simoni wari ugiye kuzamugambanira, nubwo yari umwe muri ba bandi cumi na babiri.
Цяпер абрана:
Yohani 6: BIRD
Пазнака
Падзяліцца
Капіяваць
Хочаце, каб вашыя адзнакі былі захаваны на ўсіх вашых прыладах? Зарэгіструйцеся або ўвайдзіце
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001