Intangiriro 11
11
Umunara w’i Babeli#11.1 Umunara w’i Babeli: Mezopotamiya ni igihugu kigizwe n’ibibaya gusa, nta misozi miremire ihaba. Ni yo mpamvu abaturage baho bakundaga kubaka iminara miremire, kugira ngo basengere hejuru yayo. Umunara w’i Babeli (ari yo Babiloni) wasumbaga iyindi yose; nyamara hashize igihe urasenyuka. Iryo senyuka ry’umunara w’i Babeli, Bibiliya iribonamo igihano cy’ubwirasi bw’abantu butuma batumvikana.
1Ku isi yose hari ururimi rumwe, n’imvugo imwe. 2Mu iyimuka ry’abantu bava mu burasirazuba, babona ikibaya mu gihugu cya Shineyari, barahatura. 3Nuko barabwirana bati «Nimuze, tubumbe amatafari, tuyatwikire mu itanura.» Amabuye bayasimbuza amatafari, n’urwondo rwo kuyafatanisha barusimbuza ubujeni. 4Nuko bati «Nimuze twiyubakire umugi n’umunara ukora ku ijuru, maze izina ryacu ribe ikirangirire, kugira ngo tutazatatana ku isi hose.»
5Uhoraho aramanuka, aza kureba uwo mugi n’uwo munara bene Muntu bubakaga. 6Nuko Uhoraho aravuga ati «Dore bose hamwe baremye umuryango umwe, bafite n’imvugo imwe. Ubwo batangiye gukora biriya, nta wundi mugambi uzabananira! 7Reka tumanuke maze ururimi bavuga turusobanye, hatazagira uwongera kumva icyo undi avuze!» 8Nuko Uhoraho abakura aho abanyanyagiza ku isi hose, ibyo kubaka wa mugi barabireka. 9Ni cyo cyatumye uwo mugi bawita Babeli (ari byo kuvuga isobanya), kuko ari ho Uhoraho yasobanyirije indimi zo ku isi yose.
Urubyaro rwa Semu kugeza kuri Abramu#11.9 kuri Abramu: ni we mukurambere w’Abayisraheli bose; mbere yitwaga Abramu, ariko Imana ubwayo yamwise Abrahamu (reba 17,5).
10Dore rero urubyaro rwa Semu:
Semu amaze imyaka ijana avutse, abyara Arupagishadi mu mwaka wa kabiri umwuzure ushize. 11Amaze kubyara Arupagishadi, Semu abaho indi myaka magana atanu, abyara abahungu n’abakobwa.
12Arupagishadi amaze imyaka mirongo itatu n’itanu avutse, abyara Shela. 13Arupagishadi amaze kubyara Shela, abaho indi myaka magana ane n’itatu, abyara abahungu n’abakobwa.
14Shela amaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Eberi. 15Shela amaze kubyara Eberi, abaho indi myaka magana ane n’itatu, abyara abahungu n’abakobwa.
16Eberi amaze imyaka mirongo itatu n’ine avutse, abyara Pelegi. 17Eberi amaze kubyara Pelegi, abaho indi myaka magana ane na mirongo itatu, abyara abahungu n’abakobwa.
18Pelegi amaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Rewu. 19Pelegi amaze kubyara Rewu, abaho indi myaka magana abiri n’icyenda, abyara abahungu n’abakobwa.
20Rewu amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, abyara Serugu. 21Rewu amaze kubyara Serugu, abaho indi myaka magana abiri n’irindwi, abyara abahungu n’abakobwa.
22Serugu amaze imyaka mirongo itatu avutse, abyara Nahori. 23Serugu amaze kubyara Nahori, abaho indi myaka magana abiri, abyara abahungu n’abakobwa.
24Nahori amaze imyaka makumyabiri n’icyenda avutse, abyara Tera. 25Nahori amaze kubyara Tera, abaho indi myaka ijana na cumi n’icyenda, abyara abahungu n’abakobwa.
26Tera amaze imyaka mirongo irindwi avutse, abyara Abramu, Nahori na Harani.
Urubyaro rwa Tera
27Dore urubyaro rwa Tera:
Tera yabyaye Abramu, Nahori na Harani. Harani yabyaye Loti. 28Harani apfa mbere ya se Tera, agwa mu gihugu cye kavukire, ari cyo Uri y’Abakalideya. 29Abramu na Nahori bararongora; muka Abramu yitwaga Sarayi, muka Nahori akitwa Milika, umukobwa wa Harani. Uwo Harani yari se wa Milika, akaba na se wa Yisika. 30Sarayi ariko yari ingumba, nta mwana yagiraga.
31Tera ajyana Abramu umuhungu we, na Loti mwene Harani umwuzukuru we, na Sarayi umukazana we, umugore wa Abramu; nuko abavana Uri y’Abakalideya ngo abajyane mu gihugu cya Kanahani. Bageze i Harani, barahatura. 32Iminsi yose Tera yabayeho ni imyaka magana abiri n’itanu, nuko apfira i Harani.
Цяпер абрана:
Intangiriro 11: KBNT
Пазнака
Падзяліцца
Капіяваць
Хочаце, каб вашыя адзнакі былі захаваны на ўсіх вашых прыладах? Зарэгіструйцеся або ўвайдзіце
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.