Yohani 7
7
Yezu ajya ku munsi mukuru w’ingando, akigisha
1Ibyo birangiye, Yezu akomeza kuzenguruka muri Galileya; ntiyashakaga kujya mu Yudeya, kuko Abayahudi bamuhigaga ngo bamwice. 2Umunsi mukuru w’Abayahudi witwa uw’Ingando#7.2 uw’Ingando: uwo munsi bawuhimbazaga barangije isarura ry’umwaka, maze ukamara icyumweru cyose (Ivug. 6,13). Bawukoraga bashimira Imana ibyiza byose ibagirira, kandi bakibuka n’uko abasekuruza babo bamaze imyaka 40 yose mu butayu, bibera mu mahema. ukaba wegereje. 3Abavandimwe be#7.3 abavandimwe be: ni ukuvuga bene wabo (reba Mt 12,46 n’igisob.) baramubwira bati «Haguruka, ujye mu Yudeya, abigishwa bawe#7.3 abigishwa bawe: ni abari muri Yudeya. na bo babone ibikorwa ukora. 4Nta we ukorera ibintu ahihishe ashaka kuba ahagaragara; ubwo ukora bene ibyo, igaragarize isi.» 5Koko rero n’abavandimwe be ntibamwemeraga. 6Nuko Yezu arababwira ati «Igihe cyanjye ntikiragera, igihe cyanyu cyo gihora kiboneye. 7Isi ntishobora kubanga, ariko jye iranyanga, kuko mpamya ko ibyo ikora ari bibi. 8Mwe nimugende, mujye mu munsi mukuru; jye sinjya muri uwo munsi mukuru, kuko igihe cyanjye kitaruzuzwa.»
9Amaze kubabwira atyo, yihamira mu Galileya. 10Abavandimwe be bamaze kugenda bajya mu munsi mukuru, na we ajyayo, atari ku mugaragaro ahubwo nka rwihishwa. 11Abayahudi bamushakiraga mu munsi mukuru, babaririza bati «Mbese wa wundi ari hehe?» 12Rubanda bahwihwisaga byinshi bimwerekeyeho, bamwe bati «Ni umuntu mwiza», abandi bati «Oya, ahubwo arayobya rubanda.» 13Nta muntu watinyukaga kuvuga ibimwerekeyeho yeruye, kuko batinyaga Abayahudi#7.13 Abayahudi: abo bavuga aha ni abakuru b’Iyobokamana, ari bo Abafarizayi n’abatware b’abaherezabitambo. Naho ku murongo wa 15, abavugwa ni rubanda..
14Umunsi mukuru ugeze hagati, Yezu ajya mu Ngoro y'Imana, arigisha. 15Abayahudi baratangara, baravuga bati «Uyu ashobora ate kumenya Ibyanditswe, atarigeze yiga#7.15 atarigeze yiga: bashakaga kuvuga ko Yezu atigeze amara igihe kirerekire ahugurwa n’umwigishamategeko wabizobereyemo, kugira ngo amutoze uburyo bwo gusobanura Ibyanditswe nk’uko bo babigenzaga.?» 16Yezu arabasubiza ati «Inyigisho mvuga, si izanjye, ahubwo ni iz’Uwantumye. 17Ukereye gukora icyo Imana ishaka, amenyeraho ko inyigisho mvuga ari iz’Imana, cyangwa se ko ari izo nihimbira ubwanjye. 18Uvuga ibye bwite, aba ashaka kwihesha ikuzo, naho ushaka ikuzo ry’Uwamutumye, uwo ni umunyakuri, kandi nta kinyoma kimurangwaho. 19Mbese nta mategeko Musa yabahaye? Nyamara nta n’umwe muri mwe uyakurikiza. 20Kuki mushaka kunyica?» Rubanda baramusubiza bati «Aho ntuhanzweho na roho mbi? Ni nde ushaka kukwica?» 21Yezu arabasubiza ati «Nakoze igikorwa kimwe#7.21 igikorwa kimwe: kugeza ubwo nta kindi gitangaza Yezu yari yarakoreye i Yeruzalemu, uretse cya kimuga yakirije ku kireko cya Betesida (reba 5,1–18)., mwese muratangara. 22Musa yabahaye umuhango wo kugenya kandi utamuturutseho, ahubwo yarawukuye kuri ba sogokuruza, maze mukagenya umuntu ku isabato. 23Niba umuntu agenywa ku munsi w’isabato, ntibyice itegeko rya Musa, mutewe n’iki kundakarira kuko nakijije umuntu ku munsi w’isabato? 24Ntimugace urubanza mukurikije ibigaragara, ahubwo mujye muruca mukurikije ubutabera.»
Abantu bajya impaka bibaza Yezu uwo ari we
25Bamwe mu batuye i Yeruzalemu baravuga bati «Uriya si wa wundi bahigaga bashaka kumwica? 26Nyamara dore aravugira mu ruhame, nta cyo bavuga. Aho abategetsi bacu ntibamenye by’ukuri ko ari we Kristu? 27Ariko uyu tuzi aho akomoka, naho Kristu naza, nta we uzamenya aho aturuka#7.27 aho aturuka: Abayahudi bose bari bazi ko Umukiza azavukira i Betelehemu (reba 7,42), akazahamara imyaka myinshi atarimenyekanya hanyuma akazabagwa gitumo. Koko rero, Abayahudi bibwiraga ko Yezu adashobora kuba Umukiza, kuko bari bazi neza aho yaturukaga, ari ho i Nazareti; nyamara ntibamenye ko mu by’ukuri Yezu yaturutse mu ijuru..»
28Yezu yigishiriza mu Ngoro y'Imana aranguruye ijwi, ati «Ni koko muranzi kandi muzi n’aho nkomoka! Icyakora sinaje ku bwanjye; Uwantumye ni We Munyakuri, Uwo mwe ntimumuzi. 29Jye ndamuzi, kuko ari We nkomokaho, kandi akaba ari We wantumye.» 30Ni bwo bashatse kumufata, ariko ntihagira n’umwe umukozaho n’urutoki, kuko igihe cye cyari kitaragera. 31Icyakora benshi muri rubanda baramwemera, baravuga bati «Kristu naza, aho azakora ibimenyetso biruta ibyo uyu akora ?»
Abafarizayi bohereza intumwa zo gufata Yezu
32Abafarizayi bumvise ko rubanda rukomeza guhwihwisa ibyo byose, bo n’abatware b’abaherezabitambo bohereza abagaragu babo ngo bamufate. 33Yezu aravuga ati «Ndacyari kumwe namwe igihe gito, nyuma ngasanga Uwantumye. 34Muzanshaka mumbure, kandi ntimuteze kugera aho nzaba ndi.» 35Abayahudi batangira kubazanya bati «Agiye kuzajya he, tutazamusanga? Azabe agiye gusanga Abayahudi batataniye mu banyamahanga, maze akigisha abanyamahanga? 36Aya magambo avuze arashaka kuvuga iki, ngo ’Muzanshaka mumbure, kandi ntimuteze kugera aho nzaba ndi’?»
Yezu asezeranya amazi y’ubugingo
37Ku munsi usoza iminsi mikuru, ari na wo uyirusha ibirori, Yezu arahagarara, arangurura ijwi ati «Ufite inyota nansange anywe. 38Unyemera, nk’uko byanditswe#7.38 nk’uko byanditswe: ahari, ibyo Yezu avuga ni ibyari byarahanuwe na Zakariya (14.8) n’ibyavuzwe na Ezekiyeli (44.1). Ubundi kandi ku munsi wa nyuma w’iminsi y'ibirori by’ingando barasabaga ngo, impeshyi nishira, imvura izahite igwa., imigezi y’amazi atanga ubugingo izamuvubukamo.» 39Ibyo yabivuze abyerekeje kuri Roho uzahabwa abamwemera. Kugeza icyo gihe, Roho yari ataratangwa, kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo rye.
Bongera kugira impaka inkomoko ya Kristu
40Benshi muri rubanda bumvise ayo magambo, bati «Uyu ni we wa Muhanuzi#7.40 wa Muhanuzi: ni uwagombaga kuza mbere y’Umukiza (reba 1,21.) koko.» 41Abandi bati «Ni Kristu.» Abandi na bo bati «Kristu azaturuke se mu Galileya? 42Ibyanditswe ntibivuga ko Kristu#7.42 Kristu: ni uwo Imana yasendereje Roho Mutagatifu wayo, ari na we Mukiza. ari uwo mu nkomoko ya Dawudi, ko azaturuka ku musozi wa Betelehemu, aho Dawudi yavukiye#7.42 yavukiye: reba Mika 5,1. Abenshi ntibari bazi ko Yezu yavukiye i Betelehemu, ahubwo batekerezaga ko ari i Nazareti kuko ari na ho yarerewe kuva mu bwana bwe, akahaba igihe kirekire.?» 43Ibyo bituma rubanda bicamo ibice kubera we. 44Bamwe muri bo bashakaga kumufata, ariko ntihagira umukozaho n’urutoki. 45Nuko abagaragu baragaruka basanga abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi; barababaza bati «Ko mutamuzanye ni iki?» 46Abagaragu barabasubiza bati «Nta muntu wigeze avuga nk’uwo muntu.» 47Abafarizayi bati «Ese namwe mwashukitse? 48Hari n’umwe mu Bategetsi cyangwa se mu Bafarizayi wamwemeye? 49Si rubanda ruriya rutazi amategeko? Ni ibivume.» 50Umwe muri bo, Nikodemu, wigeze gusanga Yezu mbere, arababwira ati 51«Harya amategeko yacu apfa gucira umuntu urubanza, batabanje kumwumva ngo bamenye icyo yakoze?» 52Baramusubiza bati «Mbese nawe uri Umunyagalileya? Uzashishoze, uzasanga ari nta muhanuzi uvuka mu Galileya!»
53Nuko bose barikubura barataha, umwe iwe, undi iwe.
Цяпер абрана:
Yohani 7: KBNT
Пазнака
Падзяліцца
Капіяваць
Хочаце, каб вашыя адзнакі былі захаваны на ўсіх вашых прыладах? Зарэгіструйцеся або ўвайдзіце
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.