Luka 20
20
Abategetsi babaza Yezu inkomoko y’ububasha bwe
(Mt 21.23–27; Mk 11.27–33)
1Umunsi umwe, Yezu yigishirizaga abantu mu Ngoro, yamamaza Inkuru Nziza. Haza abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, hamwe n’abakuru b’umuryango. 2Baramubaza bati «Tubwire: ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?» 3Yezu araba subiza ati «Reka nanjye ngire icyo mbabaza. Ngaho nimumbwire: 4batisimu ya Yohani yaturutse mu ijuru, cyangwa ku bantu?» 5Naho bo baribwira bati «Nituvuga ko yaturutse mu ijuru, aratubwira ati ’Mwabujijwe n’iki kumwemera?’ 6Nituramuka tuvuze ko yaturutse ku bantu, rubanda rwose baradutera amabuye kuko bemera ko Yohani ari umuhanuzi.» 7Nuko basubiza ko batazi aho ituruka. 8Yezu na we arababwira ati «Nanjye rero simbabwira aho nkura ububasha bwo gukora ibyo mubona.»
Umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi
(Mt 21.33–46; Mk 12.1–12)
9Yezu abwira rubanda uyu mugani, ati «Umuntu yateye imizabibu mu murima we, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo ruzamara igihe.
10Igihe cy’isarura kigeze, yohereza umugaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamumuhere ku mbuto z’imizabibu. Ariko abo bahinzi baramuhondagura, bamwohereza amara masa. 11Arongera abatumaho undi mugaragu; uwo na we baramuhondagura, baramutukagura, maze bamwohereza amara masa. 12Arongera yohereza uwa gatatu; we baramukomeretsa, kandi baramwirukana. 13Nuko nyir’imizabibu aribwira ati ’Ndabigenza nte? Ngiye kohereza noneho umwana wanjye nkunda; ahari we nta cyo bazamutwara.’ 14Ariko abahinzi bamubonye barabwirana bati ’Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye.’ 15Nuko bamaze kumujugunya inyuma y’umurima w’imizabibu baramwica.
Mbese murabona nyir’imizabibu azabagenza ate? 16Azaza arimbure abo bahinzi, maze imizabibu ayishinge abandi.» Rubanda babyumvise, baravuga bati «Ibyo ntibikabe!» 17Nuko Yezu abahanga amaso, arababaza ati «Ibyanditswe#20.17 Ibyanditswe: reba Zaburi 118,22. ngo ’Ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta’ bivuga iki? 18Umuntu wese uzagwira iryo buye azamenagurika; n’uwo rizagwira rizamujanjagura.» 19Abigishamategeko n’abatware b’abaherezabitambo bashaka uko bahita bamufata ako kanya, ariko batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo yavugaga muri uwo mugani.
Umusoro wa Kayizari
(Mt 22.15–22; Mk 12.13–17)
20Nuko batangira kumugenzura, maze bamwoherezaho ingenza, ziriyoberanya zigira nk’intungane, kugira ngo zimufatire mu magambo ye, maze bamugabize abategetsi n’umutware mukuru w’igihugu. 21Baraza baramubaza bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukakwigisha; byongeye kandi nta we ubera, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri. 22Ese twemerewe guha Kayizari umusoro, cyangwa si byo?» 23Ariko Yezu kuko yari azi uburyarya bwabo, arababwira ati 24«Nimunyereke igiceri. Iri shusho#20.24 iri shusho: buri mwami w’Abanyaroma yishushanyaga ku biceri byacuzwe ari ku ngoma. n’iri zina biriho ni ibya nde?» Baramusubiza bati «Ni ibya Kayizari.» 25Nuko Yezu arababwira ati «Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’iby’Imana mubisubize Imana!» 26Nuko babura uko bamufatira mu magambo imbere ya rubanda, baraceceka, basigara batangazwa n’amagambo yabashubije.
Ikibazo cyerekeye izuka ry’abapfuye
(Mt 22.23–33; Mk 12.18–27)
27Nuko Abasaduseyi bamwe baramwegera, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. 28Baramubaza bati «Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo ’Umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure#20.28 acikure nyakwigendera: reba Ivug 25,5–6. nyakwigendera. 29Habayeho rero abavandimwe barindwi; uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. 30Uwa kabiri aramucyura, 31n’uwa gatatu aramucyura kimwe n’abandi. Bose uko ari barindwi bapfa badasize abana. 32Hanyuma wa mugore na we arapfa. 33Ubwo se, igihe cy’izuka uwo mugore azaba uwa nde muri abo, ko bose bamutunze uko ari barindwi?»
34Yezu arabasubiza ati «Ab’iyi ngoma ni bo bagira abagore cyangwa abagabo. 35Naho abo Imana izasanga bakwiye kugira uruhare ku bugingo buzaza no kuzuka mu bapfuye, bo ntibazagira abagore cyangwa abagabo. 36Ntibazaba bagipfuye ukundi, kuko bazaba bameze nk’abamalayika; babaye abana b’Imana koko babikesha ukuzuka. 37Naho iby’izuka ry’abapfuye, Musa na we yabitwumvishije igihe yari yibereye imbere y’igihuru kigurumana#20.37 igihuru kigurumana: reba Iyim 3,6., akita Nyagasani ngo ’Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo.’ 38Nta bwo rero ari Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Koko bose ni Yo babereyeho.»
39Abigishamategeko bamwe baramubwira bati «Mwigisha, uvuze neza.» 40Nuko baherukira aho ntibatinyuka kugira ikindi bamubaza.
Kristu asumba Dawudi
(Mt 22.41–45; Mk 12.35–37)
41Yezu na we arababaza ati «Bashobora bate kuvuga ko Kristu ari mwene Dawudi? 42Kandi Dawudi ubwe mu gitabo cya Zaburi#20.42 Zaburi: reba Zab 110,1. yaravuze ati ’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye, ati: Icara iburyo bwanjye, 43kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe.’ 44Uwo rero Dawudi yita Umutegetsi we, yaba umwana we ate?»
Yezu aburira rubanda ngo birinde abigishamategeko
(Mk 12.37–40)
45Nuko abwira abigishwa be, rubanda rwose rwumva, ati 46«Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro; bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero, n’imyanya y’imbere aho batumiwe. 47Icyabo ni ukurya ingo z’abapfakazi, maze bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi!»
Цяпер абрана:
Luka 20: KBNT
Пазнака
Падзяліцца
Капіяваць
Хочаце, каб вашыя адзнакі былі захаваны на ўсіх вашых прыладах? Зарэгіструйцеся або ўвайдзіце
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.