ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye. Ahubwo tegeka, umugaragu wanjye arakira. Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n'abandi, mfite n'abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.”
Yesu abyumvise aramutangarira, ahindukirira abantu bamukurikiye ati “Ndababwira yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.”